Monday, August 3, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yashyizeho umuyobozi mushya w’umutwe wihariye wa Gisirikare muri Uganda

Gen.Muhoozi yashyizeho umuyobozi mushya w’umutwe wihariye wa Gisirikare muri Uganda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yazamuye mu mapeti Brig Gen Asaph Mweteise amuha ipeti rya Major General anamugira Umuyobozi w’Umutwe wa Gisirikare wihariye (Special Forces).

Iri zamurwa mu maperi no guhabwa inshingano nshya, byakozwe kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kanama 2026 nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyiwe hanze n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Uganda (UPDF).

Brig Gen Asaph Mweteise Nyakikuru yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (SF/ Special Forces).

Iri tangazo rivuga kandi ko Brig Gen Asaph Mweteise Nyakikuru yanazamuwe mu mapeti agahabwa irya Major General, ndetse ko ibi byombi, bihita bitangira kubahirizwa kuva igihe bitangarijwe.

Maj Gen Asaph Mweteise Nyakikuru asimbuye Maj Gen David Mugisha ugiye kujya gukomeza amasomo mu ishuri rya Gisirikare National Defence College (NDC) mu minsi iri imbere.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa UPDF, Colonel Chris Magezi, ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda, bwaboneyeho gushimira Maj General David Mugisha ku bw’akazi keza yakoze ubwo yari Umuyobozi wa Special Forces, bunamwifuriza amahirwe masa mu masomo agiye kujyamo, bunifuriza ishya n’ihirwe Maj Gen Asaph Mweteise Nyakikuru ku nshingano nshya yahawe.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 3 =