Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ndoli umaze imyaka 6 adahamagarwa mu Mavubi yazibukiriye arasezera

radiotv10by radiotv10
20/01/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Ndoli umaze imyaka 6 adahamagarwa mu Mavubi yazibukiriye arasezera
Share on FacebookShare on Twitter

Ndoli Jean Claude wakanyujijeho mu ikipe y’Igihugu Amavubi akaba yari amaze imyaka itandatu adahamagarwa, yatangaje ko asezeye muri iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza bidasanzwe.

Uyu munyezamu ubu ukinira Gorilla FC, yari aherutse gutangariza RBA ko yagiriye ibihe byiza mu Ikipe y’Igihugu ubwo yari agihamagarwa ndetse ko yumva agifite imbaraga ku buryo aramutse ayihamagawemo yakwitaba akajya gutanga umusanzu we.

Ndoli Jean Claude ufite izina rikomeye muri ruhago yo mu Rwanda, mbere y’uko yerecyeza muri Gorilla FC yakiniye amakipe anyuranye ariko Musanze FC ndetse n’andi akomeye nka Kiyovu Sports.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Isimbi, Ndoli yavuze ko amakipe yose yagiye anyuramo yakoreshaga imbaraga ze zose ngo arebe ko yakongera guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ariko ngo abona bitarahawe agaciro.

Ati “Rero hari igihe kigera umuntu akarambirwa…mpite mboneraho kubwira Abanyarwanda y’uko mfashe icyemezo cyo kuba nasezera mu ikipe y’Igihugu.”

Ndoli Jean Claude ubu wanatangiye urugendo rwo gutoza arufatanya no gukinira Gorilla FC, yakomeje agira ati “Wenda nzajyayo ndi umutoza ariko kujyayo ndi umukinnyi ntibishoboka.”

Avuga ko ubu umutima awerecyeje ku ikipe akinamo ya Gorilla FC akaba atazongera gutekereza ikipe y’Igihugu.

Ati “Ubu ikipe y’Igihugu ndayisezeye, maze igihe mbitekerezaho, nkakora isuzuma ry’ibyo nagiye nkora ariko ntibihabwe agaciro, reka ndekere abana bagende bakine ntabwo nzongera gutekereza ikipe y’igihugu.”

Gusa avuga ko ubwo yahamagarwaga mu ikipe y’Igihugu, yagiye ayigiriramo ibihe byiza atazibagirwa by’umwihariko umukino Amavubi yatsinzemo Maroc 3-1 wabereye i Nyamirambo tariki 14 Kamena 2008 ubwo bakinaga imikino yo gushaka itike y’igokombe cy’Isi cya 2010.

Ati “Ndi mu bantu babanje gutinyuka umwarabu turamukubita hano Regional tumukubita ibitego 3-1 ubwo Maroc yazaga aha ngaha, ni ibintu byari byarananiye Abanyarwanda benshi, ntabwo uwo mukino nawibagirwa.”

Ndoli aheruka guhamagarwa mu Mavubi muri 2016 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wo kwishyura na Ghana mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2017.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Ishuri rya Gisirikare ryo mu Misiri ryaje kwigira ku myitozo y’Igisirikare cy’u Rwanda

Next Post

Umu-Dj wari ukomeye yiyahuriye muri studio za Radio arapfa

Related Posts

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umu-Dj wari ukomeye yiyahuriye muri studio za Radio arapfa

Umu-Dj wari ukomeye yiyahuriye muri studio za Radio arapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.