Thursday, August 6, 2026
RW|EN
MU RWANDA

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi ziturutse muri Libya zatumye umubare w’izimaze kuza urenga 3.000

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi ziturutse muri Libya zatumye umubare w’izimaze kuza urenga 3.000

U Rwanda rwakiriye abashaka ubuhungiro 177 bakuwe muri Libya batumye umubare w’abamaze kwakirwa mu myaka irindwi ishize urenga 3 000, aho abarenga 2 600 bamaze kubona Ibihugu bibakira.

Aba bantu 177 bashaka ubuhungiro bageze mu Rwanda bakuwe muri Libya, kugira ngo bajyanwe mu kigo bagomba gucumbikirwa by’igihe runaka mbere yo kubona Ibihugu bibakira.

Iri tsinda ry’izi mpunzi zivuye muri Libya, rigizwe n’abantu 68 bakomoka muri Sudan, 66 bo muri Eritrea, 26 bo muri Sudani y’Epfo, 15 bo muri Ethiopia, ndetse na babiri (2) bo muri Somalia.

Aba bantu bahise bajyanwa mu kigo bacumbikirwamo cy’igihe gito, cya Gashora mu Karere ka Bugesera, mu gihe hagishakishwa Ibihugu bigomba kubakira.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yakiriye aba bantu ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi rikorera mu Rwanda (UNIHCR-Rwanda), ivuga ko “kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro barenga 3 000” ku bwa gahunda izwi nka ETM (Emergency Transit Mechanism).

Muri aba barenga ibihumbi bitatu bamaze kwakirwa n’u Rwanda bavuye muri Libya, abantu 2 681 bamaze kubona Ibihugu bibakira, aho abenshi bakiriwe n’Igihugu cya Canada.

Igihugu cya Canada, cyakiriye abantu 927, u Bufaransa bwakiriye 332, Leta Zunze Ubumwe za America zakira 325, Sweden yakiriye 297, Finland yo yakiriye 271, Norway yakira 229, u Budage bwakiriye 123, u Buholandi bwo bwakiriye 94, mu gihe u Bubiligi bwakiriye 72.

Ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + ten =