Friday, August 7, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hasohotse urundi rutonde rw’izindi nganda z’inzoga zafunzwe mu Rwanda

Hasohotse urundi rutonde rw’izindi nganda z’inzoga zafunzwe mu Rwanda

Mu bikorwa byo gufunga inganda zikora ibinyobwa bisembuye zitujuje ubuziranenge mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyagaragaje izindi nganda 12 zafatiwe icyemezo cyo gufungwa, kinategeka ko ibinyobwa zakoraga bihita bikurwa ku isoko.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje kutubahiriza amabwiriza agenga ubuziranenge, hagamijwe kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.

Rwanda FDA yategetse ko ibinyobwa byose byakozwe n’izo nganda bihita bivanwa ku isoko, ndetse abakora ibyo binyobwa bagahita batangira kubikusanya aho byagejejwe no kubisubiza ku nganda zabikoze.

Abakora ibyo binyobwa basabwe kandi kugeza kuri Rwanda FDA raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye igihe itangazo risohokeye.

Abakwirakwiza n’abacuruza ibyo binyobwa na bo bategetswe guhagarika kubigurisha no kubikwirakwiza, bakabisubiza ababibahaye, mu gihe abanywa ibyo binyobwa basabwe guhita babihagarika.

Rwanda FDA yanategetse ko ibikorwa byose byo kwamamaza ibinyobwa bivugwa muri iri tangazo bihita bihagarara, harimo no gukuraho ibyapa byose byabyo byamamajwe ahantu hatandukanye.

Iki kigo cyaburiye ko kutubahiriza aya mabwiriza bizakurikirwa n’izindi ngamba ziteganywa n’amategeko.

Izi nganda 12 zije ziyongera ku zindi 132 zafunzwe mu minsi itatu yikurikiranya, aho ubu umubare w’izimaze gufungwa zose wahise ugera ku nganda 142.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + nineteen =