Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafunze by’agateganyo inyubako y’Inkundamahoro kubera ko ubuyobozi bwayo bwakomeje kutubahiriza amabwiriza ajyanye n’umutekano, isuku no kubungabunga ibidukikije.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Umujyi wa Kigali wavuze ko hagati ya Gicurasi na Kanama 2026 wahaye ubuyobozi bw’iyi nyubako amabwiriza n’inyandiko zitandukanye busabwa gukemura ibibazo byari byagaragajwe. Icyakora, nubwo bwagiye bwibutswa inshuro nyinshi, ntibwigeze bukemura ibibazo by’ingenzi.
Mu bibazo byagaragajwe harimo kohereza amazi yanduye arimo imyanda iva mu bwiherero mu gishanga, ibikorwa Umujyi wa Kigali uvuga ko byongeye kugaragara ku wa 7 Kanama 2026.
Umujyi wa Kigali watangaje ko inyubako y’Inkundamahoro izafungurwa ari uko ubugenzuzi bw’inzego zibifitiye ububasha bwemeje ko ibibazo byose byakosowe kandi ibisabwa byubahirijwe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye ubuyobozi bw’Inkundamahoro kwihutira gukemura ibyo bibazo kugira ngo inyubako yongere gufungurwa vuba kandi mu mutekano, bityo ibikorwa by’ubucuruzi n’indi mirimo ihakorerwa bikomeze nk’uko bisanzwe.
Bwongeye kwibutsa abafite inyubako, abazicunga, abacuruzi n’abaturage muri rusange ko bibujijwe kohereza amazi yanduye atatunganyijwe cyangwa imyanda iva mu bwiherero mu bishanga, mu miyoboro y’amazi, muri za ruhurura cyangwa ahandi hatabugenewe. Bwaburiye ko abazafatwa barenze kuri aya mabwiriza bazahanwa hakurikijwe amategeko.
Umujyi wa Kigali wasoje ushimangira ko kubungabunga isuku, umutekano n’ibidukikije ari inshingano za buri wese kugira ngo Kigali ikomeze kuba umujyi urangwa n’isuku n’ubuzima buzira umuze.
RADIOTV10