Saturday, August 8, 2026
RW|EN
SIPORO

Rayon Sports iti “reka tubibutse ko twegukanye CECAFA Kagame Cup 2026”

Rayon Sports iti “reka tubibutse ko twegukanye CECAFA Kagame Cup 2026”

Rayon Sports iracyabyina intsinzi inishimira igikombe cy’irushanawa CECAFA Kagame Cup 2026, yegukanye nyuma y’imyaka 28 itagikozaho ibiganza, aho ikomeje kwibutsa abakunzi bayo ndetse n’abandi bose ko iki Gikombe cyiyongereye mu byo yatwaye.

Ni igikombe yatwaye kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gutsinda Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye i Kigali.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports, yagize iti “Niba mwabyibagiwe, turabibutsa ko ari twe Champions ba CECAFA Kagame Cup 2026. Nyuma y’imyaka 28 twaje tuje.”

Rayon yegukanye iki gikombe igaragaje umukino unogeye ijisho, aho muri uyu mukino Gor Mahia  yatangiye isatira cyane, mu gihe Rayon Sports yahisemo kwitonda no kwirwanaho. Icyakora, ku munota wa 27, Gikundiro cyabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Junior Kameni ku mupira mwiza yari ahawe na Iradukunda Elie Tatou.

Rayon Sports yongeye kubona igitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko Muderi Akbar yakitsinze akoresheje akaboko, bityo nticyemerwa. Igice cya mbere cyarangiye Gikundiro kiyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Gor Mahia yagarukanye imbaraga nyinshi ndetse ikora impinduka zigamije gushaka igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 54, Sabuni Sirengo yishyuriye iyi kipe, umukino uba 1-1.

Rayon Sports na yo yakoze impinduka zitandukanye ishaka kongera kubona igitego, ariko iminota isanzwe y’umukino irangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, bituma hongerwaho iminota 30.

Mu minota y’inyongera, Rayon Sports yongeye gukina isatira cyane. Ku munota wa 96, Muhoza Daniel yatsinze igitego cy’intsinzi nyuma yo guhabwa umupira na Tambwe Gloire, ashyira Gikundiro imbere n’ibitego 2-1.

Nubwo Gor Mahia yakomeje gushaka uko yakwishyura, ntiyabonye uburyo bwo kongera kunyeganyeza inshundura, umukino urangira Rayon Sports yegukanye intsinzi n’igikombe.

Ni ubwa mbere Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup kuva iri rushanwa ryatangira guterwa inkunga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse yongeye kwegukana iki gikombe nyuma y’icyo yatwaye mu 1998.

Gikundiro yanakoze amateka yo kwegukana iri rushanwa idatsinzwe umukino n’umwe. Byongeye kandi, yari imaze imyaka itatu idatwara igikombe icyo ari cyo cyose, kuko giherukaga mu 2023 ubwo yegukanaga Igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo kwegukana CECAFA Kagame Cup, Rayon Sports yahembwe ibihumbi 30 by’Amadolari ya Amerika, Gor Mahia yabaye iya kabiri ihabwa ibihumbi 20, mu gihe Al Hilal SC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Jamus SC, ihabwa ibihumbi 10 by’Amadolari.

Ubwo Rayon Sports yashyikirizwaga Igikombe
Byari ibyishimo ku bakinnyi

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + four =