Saturday, December 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Mu kwezi kumwe abagera kuri 600 bamaze kugaragaza ko bifuza kuba Mr Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/01/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Mu kwezi kumwe abagera kuri 600 bamaze kugaragaza ko bifuza kuba Mr Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko abifuza kuzitabira irushanwa ry’Umusore uhiga abandi mu gihagararo n’uburanga rizwi nka Mister Rwanda bafunguriwe imiryango ngo biyandikishe, hamaze kwiyandikisha abagera muri 600 barimo abamenyekanye nka Kwizera Evariste umugabo wa Mukaperezida.

Iri rushanwa ryagarutsweho cyane mu minsi ishize ubwo hari bamwe mu bazwi mu Rwanda batangazaga ko bamaze kwiyandikisha ariko bigasa n’ibitungura benshi kubera ibigenderwaho muri iri rushanwa.

Muri abo Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager ndetse na Kwizera Evariste warushinze na Mukaperezida umurusha imyaka 27.

Super Manager ari mu biyandikishije

Icyatunguraga benshi ni ukuba aba bombi bashobora kuba batujuje ibisabwa muri iri rushanwa kuko nka Kwizera yashatse umugore mu gihe iri rushanwa rifunguriwe ku batarashaka naho Super Manager we akaba ashobora kuba arengeje imyaka 30, gusa we yitangarije ko afite 23.

Abategura iri rushanwa, baratangaza ko kugeza ubu abamaze kwiyandikisha bifuza kuzitabira iri rushanwa bagera muri 600.

Byukusenge Moïse uhagarariye iyi sosiyete, yatangaje ko Super Manager kuko yiyandikishije ndetse ko imyaka yatangaje ko afite ari yo babonye ku byangombwa bye. Ati “Imyaka 23 yavuze ni nayo twabonyeho.”

Iki gikorwa cyo kwiyandikisha cyatangiye tariki 17 Ukuboza 2021, kizarangira tariki 28 Mutarama 2022 hakazahita hakurikiraho ibindi bikorwa binyuranye birimo ijonjora ry’ibanze rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Moise avuga ko abagize akanama nkemurampaka bagiye gutegura ibibazo ubundi bikazabazwa abiyandikishije noneho buri wese yifata amashusho asubiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 17 =

Previous Post

Pakistan: Umugore w’Umusilamukazi yakatiwe urwo gupfa kubera ibyo yashyize kuri WhatsApp

Next Post

Sky2 mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugore we bafitanye umwana

Related Posts

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

by radiotv10
26/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko akurikije uko yabonye Israel Mbonyi yataramiye abantu, uyu muhanzi arenze kuba...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sky2 mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugore we bafitanye umwana

Sky2 mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugore we bafitanye umwana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.