Mu kwezi kumwe abagera kuri 600 bamaze kugaragaza ko bifuza kuba Mr Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko abifuza kuzitabira irushanwa ry’Umusore uhiga abandi mu gihagararo n’uburanga rizwi nka Mister Rwanda bafunguriwe imiryango ngo biyandikishe, hamaze kwiyandikisha abagera muri 600 barimo abamenyekanye nka Kwizera Evariste umugabo wa Mukaperezida.

Iri rushanwa ryagarutsweho cyane mu minsi ishize ubwo hari bamwe mu bazwi mu Rwanda batangazaga ko bamaze kwiyandikisha ariko bigasa n’ibitungura benshi kubera ibigenderwaho muri iri rushanwa.

Izindi Nkuru

Muri abo Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager ndetse na Kwizera Evariste warushinze na Mukaperezida umurusha imyaka 27.

Super Manager ari mu biyandikishije

Icyatunguraga benshi ni ukuba aba bombi bashobora kuba batujuje ibisabwa muri iri rushanwa kuko nka Kwizera yashatse umugore mu gihe iri rushanwa rifunguriwe ku batarashaka naho Super Manager we akaba ashobora kuba arengeje imyaka 30, gusa we yitangarije ko afite 23.

Abategura iri rushanwa, baratangaza ko kugeza ubu abamaze kwiyandikisha bifuza kuzitabira iri rushanwa bagera muri 600.

Byukusenge Moïse uhagarariye iyi sosiyete, yatangaje ko Super Manager kuko yiyandikishije ndetse ko imyaka yatangaje ko afite ari yo babonye ku byangombwa bye. Ati “Imyaka 23 yavuze ni nayo twabonyeho.”

Iki gikorwa cyo kwiyandikisha cyatangiye tariki 17 Ukuboza 2021, kizarangira tariki 28 Mutarama 2022 hakazahita hakurikiraho ibindi bikorwa binyuranye birimo ijonjora ry’ibanze rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Moise avuga ko abagize akanama nkemurampaka bagiye gutegura ibibazo ubundi bikazabazwa abiyandikishije noneho buri wese yifata amashusho asubiza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru