Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Sky2 mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugore we bafitanye umwana

radiotv10by radiotv10
21/01/2022
in IMYIDAGADURO
0
Sky2 mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugore we bafitanye umwana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Umuraperi Hahirwabasenga Timotee Sikitu uzwi nka Sky 2 ari mu byishimo nyuma yo gusezerana mu mategeko n’umugore we Bakarere Sandrine banafitanye umwana umwe.

Iri sezerano barihamije kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022 mu muhango wabereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Sky 2 watangazaga ko abana n’umugore babyaranye ariko bakaba batarasezerana, yakundaga kugaragaza ko umugore we yamubereye umwana mwiza kandi ko banyuranye muri byinshi.

Ubwo yari amaze gusezerana mu mategeko, Sky 2 yongeye kugaruka ku mateka afitanye n’uyu mugore we kuko banyuranye mu byiza n’ibibi bagasangira akabizi n’agahiye.

Avuga ko uyu mugore we batangiye gukundana muri 2014 bakaza kubana muri 2017 ariko baza gutandukana.

Ati “Twongeye gusubirana muri 2019 ari na bwo namuteraga inda tubyara umwana mu 2020.”

Avuga ko yiyemeje kujya gusezerana na we kubera uburyo yamubonye dore ko bamaranye igihe kinini.

Ati “Umuntu nk’uyu tumaze igihe twizerana, yandinze byinshi birimo gusesagura, gufungwa, rero naricaye ndavuga ngo uyu mugore twacanye mu bihe bikomeye twanabanye mu rugo kwa papa na mama reka mwereke icyizere murinde n’amagambo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 16 =

Previous Post

Mu kwezi kumwe abagera kuri 600 bamaze kugaragaza ko bifuza kuba Mr Rwanda

Next Post

Musanze: Umukecuru w’imyaka 120 yakuwe mu bahabwa inkunga y’ingoboka none inzara igiye kumuhitana

Related Posts

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi...

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More...

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo wari utegerejwe mu Rwanda yaherukagamo mu myaka 17, yahasesekaye. Uyu...

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Umukecuru w’imyaka 120 yakuwe mu bahabwa inkunga y’ingoboka none inzara igiye kumuhitana

Musanze: Umukecuru w’imyaka 120 yakuwe mu bahabwa inkunga y'ingoboka none inzara igiye kumuhitana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.