Sky2 mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugore we bafitanye umwana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’Umuraperi Hahirwabasenga Timotee Sikitu uzwi nka Sky 2 ari mu byishimo nyuma yo gusezerana mu mategeko n’umugore we Bakarere Sandrine banafitanye umwana umwe.

Iri sezerano barihamije kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022 mu muhango wabereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Izindi Nkuru

Sky 2 watangazaga ko abana n’umugore babyaranye ariko bakaba batarasezerana, yakundaga kugaragaza ko umugore we yamubereye umwana mwiza kandi ko banyuranye muri byinshi.

Ubwo yari amaze gusezerana mu mategeko, Sky 2 yongeye kugaruka ku mateka afitanye n’uyu mugore we kuko banyuranye mu byiza n’ibibi bagasangira akabizi n’agahiye.

Avuga ko uyu mugore we batangiye gukundana muri 2014 bakaza kubana muri 2017 ariko baza gutandukana.

Ati “Twongeye gusubirana muri 2019 ari na bwo namuteraga inda tubyara umwana mu 2020.”

Avuga ko yiyemeje kujya gusezerana na we kubera uburyo yamubonye dore ko bamaranye igihe kinini.

Ati “Umuntu nk’uyu tumaze igihe twizerana, yandinze byinshi birimo gusesagura, gufungwa, rero naricaye ndavuga ngo uyu mugore twacanye mu bihe bikomeye twanabanye mu rugo kwa papa na mama reka mwereke icyizere murinde n’amagambo.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru