Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko icyatumye umwana wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’level) atagaragara ahatangiwe ibihembo ku cyicaro cy’iyi Minisiteri nka bagenzi be, ari uko yahamagawe kuri telefone ariko ntaboneke.
Umwana wabaye uwa mbere muri ibi bizamini, ni Uwamariya Leontine wigaga ku ishuri rya ISF ryo mu Karere ka Nyamasheke.
Uyu mwana uba mu Kagari ka Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, ntiyabonetse ahatangarijwe ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’level) ngo anashyikirizwe ibihembo nk’uko byakorewe abandi bagize imyanya myiza, ahubwo habonetse uwabaye uwa kabiri.
Umunyamakuru Sam Kabera uzwiho gutangaza amakuru y’icukumbura, yavuze ko mu kiganiro yagiranye n’uyu mwana, yavuze ko “nta muntu n’umwe wigeze amubwira ko azaza i Kigali, avuga ko yababajwe no kumva bavuga ko atarahagera kandi nta muntu wigeze amubwira.”
Uyu mwana uvuga ko yiyumvagamo kuzatsinda akanagira amanota meza, yavuze ko iyo Minisiteri y’Uburezi ihamagara ababyeyi kugira ngo na we ajye gushyikirizwa ibihembo imbere ya camera zitandukanye, bari biteguye kujyayo.
Uyu munyamakuru yatangaje kandi ko ari na ko ababyeyi be bavugaga, bagatangaza ko bababajwe cyane no kuba umwana wabo na we ataragaragaye ahatangiwe biriya bihembo, ngo na bo bibaheshe ishema nk’uko abandi babyeyi bagiye muri kiriya gikorwa byabagendekeye.
Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko ntayindi mpamvu yatumye uyu mwana atagaragara ahatangiwe biriya bihembo, uretse kuba yarahamagawe kuri telefone ariko umurongo ntuboneke.

Mu butumwa busubiza ubw’uyu munyamakuru, MINEDUC yagize iti “Aya makuru ni impuha. Nta mpamvu n’imwe yatuma adahamagarwa, ahubwo umurongo we ntiwabonetse/ciyemo.”
Iyi Minisiteri kandi yakomeje yizize za ko “Ibihembo bye azabihabwa igihe cyose azabonekera.”
Ni mu gihe uyu mwana witwa Uwamariya Leontine, avuga ko igihe na we yazashyikirizwa biriya bihembi, na we yazabona amahirwe nk’aya bagenzi be, na we agafatwa amafoto ari kumwe n’abayobozi bo muri MINEDUC kuko yumva byamwongerera umwete.
RADIOTV10