Umwarimu waburaga iminsi 10 ngo akore ubukwe wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Uyu musore usanzwe ari ari umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026, afatiwe ahazwi nko kuri 40 mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana.
Uyu muwarimu ubu ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, yajyanwe nyuma yuko iwe hatahuwe inzoga nyinshi zitujuje ubuziranenge, na zo zahise zijyanwa kugira ngo zizangizwe.
Uyu mwarimu kandi amaze iminsi ari mu myiteguro y’ubukwe, akaba yavuraga iminsi icumi ngo abukore, dore ko azasezerana tariki 30 Kanama 2026.
Amakuru avuga ko bikekwa ko mu rugo rw’uyu mwarimu hari ububiko bw’izi nzoga zitujuje ubuziranenge, kuko hakuweyo nyinshi dore ko havanywe imifuka irenga 50 yazo.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko izi nzoga zatahuwe mu rugo rw’uyu mwarimu, nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage, nk’uko byemejwe na Bisengimana Joseph, Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Busasamana.
Uyu mukozi w’Umurenge wa Busasamana, yagize ati “Twagendeye ku makuru twahawe tugezeyo tuzisangayo.”
Mu Karere ka Nyanza, ni kamwe mu duce twakunze kumvikanamo inzoga zitujuje ubuziranenge na mbere yuko inzego zihagurukira izizwi nk’ibyuma, zamaze gucibw amu Rwanda, ndetse inzego zikaba zikomeje ibikorwa byo kuzikura aho ziri.
Ubwo hatangiraga umukwabu wo guca izi nzoga zitujuje ubuziranenge, Polisi y’u Rwanda yavuze ko abatazubahiriza igihe bari bahawe cyo kuba bazigejeje aho bagombaga kuzigeza, abazazisanganwa, bazafatwa nk’abakoze icyaha cyo kwigomeka ku mategeko n’amabwiriza.
RADIOTV10