Umunyarwenya Kennedy Odhiambo uzwi nka Crazy Kennar yagaragaje ibyishimo yatewe no guhura na Perezida Paul Kagame akanamusaba ko bifotozanya ifoto ya ‘selfie’, akabimwemerera.
Uyu Munyakenya uri mu bazwiho gutegura inkuru ntanganyigisho (Content Creator) ni umwe mu bitabiriye ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2026.
Ubwo yahabwaga indangururamajwi ngo na we abaze ikibazo cye, yavuze ko we nta kibazo afite, ahubwo yifuza gushimira Umukuru w’Igihugu ku miyoborere ye myiza no kumumenyesha ko Abanyarwanda n’abandi Banyafurika bamukunda, ndetse ko bamufata nk’umubyeyi wabo.
Mu gusoza ariko, uyu munyarwenya yavuze ko aho agenda hose n’iwabo muri Kenya, akunze kubwira abantu ko avuye mu Rwanda, ariko ntibabyemere, bityo ko yifuza ko yakwifotozanya n’Umukuru w’iki Gihugu, kugira ngo azabone ibizibiti ko mu Rwanda habaye nko mu rugo.
Umukuru w’Igihugu mu kumusubiza, yamubwiye ko rwose nashake ayo mafoto afate abiri, undi na we ahita atambuka ajya gufata iyi foto.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu munyarwenya yagaragaje ibyishimo byo kuba yahuye na Perezida Paul Kagame.
Yagize ati: “Ni iby’agaciro guhura na Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, mu nama nagiyemo ya Africa Mindset Reset Forum izakirwa na Africa School of Governance.”
Uyu munyarwenya kandi aherutse gushyira hanze inkuru ntanganyigisho y’urwenya, igaragaza uburyo ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba biyobowe ndetse n’uruhare rw’Abaperezida babyo, aho yagaragaje u Rwanda nk’Igihugu kiri ku murongo mu ngeri zose, kandi byose babikesha imiyoborere y’intangarugero ya Perezida Paul Kagame uhora wifuriza ibyiza Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

RADIOTV10