Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya w’Igihugu cya Afurika y’Epfo cyaherukaga kugira ugihagarariye mu Rwanda muri 2024.
Ambasaderi Tinyiko George Hlungwane yakiriwe na Minisitiri Nduhungirehe kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2026, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Iyi Minisiteri yavuze ko “Minisitiri Nduhungirehe yakiriye impapuro za Ambasaderi Tinyiko George Hlungwane wagenwe kuzahagararira Repubulika ya Afurika y’Epfo mu Rwanda.”
Uyu Mudipolomate wa Afurika y’Epfo, yagenwe n’iki Gihugu kugihagararira mu Rwanda nyuma y’imyaka ikabakaba ibiri uwari ugihagarariye arangije manda ye.
Mu mpera za 2024, ni bwo Ambasaderi Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa wari uhagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda, yarangije manda ye, aho yari yatangiye inshingano muri 2020.
Mu mpera z’uwo mwaka wa 2024, nib wo Afurika y’Epfo yaherukaga kugira uyihagarariye mu Rwanda, mu gihe Ibihugu byombi byakunze kugira ibibazo mu mibanire yabo, ariko bikaba bikomeje urugendo rwo kuwubyutsa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo muri Kamena uyu mwaka, rwanabereyemo ibiganiro byamuhuje na mugenzi we Ronald Lamola byari bigamije gukomeza kuzahura umubano w’Ibihugu byombi.
Mu musaruro kandi wavuye muri ibi biganiro, harimo kuba Afurika y’Epfo yaremeye gusubukura guha Visa Abanyarwanda bafite Pasiporo isanzwe mu gihe byari byahagaritswe muri Werurwe 2023.



RADIOTV10