Twagirayezu Wenceslas wakatiwe n’ubucamanza bw’u Rwanda igifungo cy’imyaka 20 ahamijwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu afungiye mu Gihugu cya Denmark anafitiye ubwenegihugu bwa kabiri cyari cyaranamwohereje, aho yagiye kurangiriza iki gihano.
Uyu Munyarwanda yoherejwe na Denmark mu Rwanda mu mpera za 2018 mu kwezi k’Ukuboza kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakekwagaho gukorera mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Uyu Munyarwanda washinjwaga gukorera ibyaha bya Jenoside mu bice binyuranye muri iyi Perefegitura nk’ahahoze ari Kaminuza ya Mudende ndetse no kuri Kiliziya ya Busasamana, yabanje gufungirwa mu Igororero rya Mageragere.
Yabanje kuburanishwa n’Urugerero rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rufite icyicaro i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Uyu mugabo kandi waje kujya gufungirwa mu Igororero rya Mpanga mu Karere ka Nyanza kugira ngo azajye abona ako ajya kuburana, muri uru rubanza yaburanagamo n’Ubushinjacyaha, yabanje kugirwa umwere rugendeye ku byo yatangazaga ubwo yaburanaga ahakana icyaha, avuga ko Jenoside yabaye ari muri Congo.
Ubushinjacyaha butanyuzwe n’iki cyemezo, bwajuririye Urukiko Rukuru, busaba ko rwamuhamya ibyaha ndetse rukamukatira gufungwa burundu.
Uru Rukiko rwaburanishije ubujurire, bwahamije Twagirayezu Wenceslas icyaha kuko nta bimenyetso yagaragazaga ko ubwo Jenoside yabaga yari mu yahoze ari Zaire dore ko nta mpapuro zo kuba yarasohotse Igihugu zabihamyaga, rumukatira gufungwa imyaka 20.
Nyuma yo gukatirwa, uyu Munyarwanda yabanje gufungirwa mu Igororero rya Nyarugenge, i Mageragere, ahamara ibyumweru bibiri, ahita yoherezwa muri Denmark kurangirizayo iki gihano yakatiwe.
Ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko kujyanwa muri iki Gihugu cyari cyamwohereje, byari mu masezerano inzego z’Ibihugu byombi byagiranye, ko uregwa nahamwa n’ibyaha mu buryo bw’icyemezo ndakuka, azoherezwa muri iki Gihugu afitiye ubwenegihugu butari ubw’inkomoko, akajya kuharangiriza ibihano.
Wenceslas Twagirayezu yahoze umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishyaka CDR mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ari na ho yakoreye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahamijwe.
Ibihugu binyuranye birimo ibyo ku Mugabane w’u Burayi, bibarizwa Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byagiye bisabwa kubohereza ngo baburanishwe n’inkiko zo mu Rwanda cyangwa byo bikababuranisha dore ko iki cyaha ari mpuzamahanga.
Abagiye boherezwa, byashobokaga kubera amasezerano n’imikoranire yabaga yumvikanyweho n’Ibihugu byombi, nk’uko no kuri uyu Wenceslas Twagirayezu byagenze, byatumye asubizwayo kurangirizayo ibihano.

RADIOTV10