Anita Annet Among wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, wari umaze iminsi 100 afungiye iwe, agafungurwa ku mbabazi za Perezida Museveni, yamushimiye, asezeranya ko yiteguye gusubukura inshingano ze nk’umudepite.
Ni mu butumwa bwa mbere ashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuva yafungurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2026, aho yafunguwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba abitegetswe na Perezida Museveni.
Uyu munyapolitiki waherukaga gutambutsa ubutumwa kuri X muri Gicurasi uyu mwaka, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2026, yaje ashimira Perezida Museveni ku bw’imbabazi yamuhaye.
Yagize ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire Imana ishobora byose ku mpano y’ubuzima n’umudendezo. Ndashimira mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Kaguta Museveni, ku bw’imbabazi zidasanzwe yagaragaje nk’umubyeyi no ku cyemezo yafashe cyo kumbabarira.”
Anita Annet Among kandi yaboneyeho no gushimira General Muhoozi Kainerugaba wamurekuye abitegetswe n’Umubyeyi we Perezida Museveni, ndetse n’uburyo yitwaye muri iki gihe yari amaze afungiye iwe, ingo ze zigoswe n’abasirikare ayobora.
Ati “Ndashimira kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Muhoozi Kainerugaba ku bw’ubunyamwuga yagaragaje muri iki gihe cyose.”
Anita kandi yavuze ko nk’Umudepite w’umugore uhagarariye Bukedea, yiteguye gukomeza gukorera abaturage no gushyigikira ubuyobozi bw’Igihugu cya Uganda.
RADIOTV10