Friday, August 28, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Igisirikare cya DRCongo n’icya Congo-Brazzaville byarasanye ku mpamvo ikiri amayobera

Igisirikare cya DRCongo n’icya Congo-Brazzaville byarasanye ku mpamvo ikiri amayobera

Habayeho kurasana hagati y’abasirikare b’Igihugu cya Congo-Brazzaville n’aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse bamwe bahasiga ubuzima.

Impamvu yateye ubu bushyamirane hagati y’Ibihugu byombi ntiramenyekana neza. Abayobozi b’impande zombi bavuze ko bataramenya icyateye iyi mirwano, ariko bemeje ko hari abantu bahitanywe na yo, nubwo umubare w’abapfuye utaratangazwa.

Amakuru yatangajwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) dukesha aya makuru, avuga ko iyi mirwano yabereye mu ruzi rwa Congo, ari rwo rugabanya ibihugu byombi, cyane cyane mu gice kiri hagati ya Makotimpoko, mu gice cyo hagati cya Congo-Brazzaville, na Yumbi, hakurya y’urwo ruzi muri DRC.

Abasirikare ba Congo-Brazzaville bari mu bikorwa by’uburizi bisanzwe mu mazi bahuye n’abasirikare b’Ingabo za DRC (FARDC), bituma habaho kurasana. Kugeza ubu, icyateye iryo rasana ntikiramenyekana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba, wari mu ruzinduko rw’akazi muri Congo-Brazzaville, yavuze ko ibyabaye ari ibintu bibabaje kandi ko byahitanye ubuzima bw’abantu. Icyakora, ntiyatangaje umubare w’abasirikare bahitanywe n’amasasu.

Mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro birambuye ku byabaye, abayobozi b’ibihugu byombi basabye impande zombi gutuza no kwirinda ikindi gikorwa cyahungabanya umutekano.

DRC na Congo-Brazzaville bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi ni ibihugu bifite imijyi mikuru yegeranye cyane ku Isi, aho Kinshasa na Brazzaville bitandukanywa n’umugezi wa Congo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 9 =