Umukinnyi wa filimi akaba n’umunyamideri Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, yasabye abari b’u Rwanda kumvira inama bagirwa n’ubuyobozi zo kwambara bakikwiza kuko ntawe byakwica, bakareka gukomeza kuzamura impaka bavuga ko bimwe uburenganzira bwabo.
Ni nyuma yuko hazamutse impaka zakuruwe n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zo gusaba abakobwa kwambara imyenda itagaragaza bimwe mu bice by’umubiri wabo, ibintu byaragariye cyane mu gitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Diamond Platnumz.
Muri iki gitaramo cyiswe ‘Diamond Platnumz Experience’, abakobwa bari bambaye imyambaro igaragaza ibice byabo byubashwe nk’amabere, umugongo, imikondo ndetse n’imyenda migufi igaragaza amatako, bamenyeshejwe ko bitemewe.
Ni ingingo yazamuye impaka, ndetse bamwe mu bazwi mu Rwanda nka Mutesi Jolly wabaye Miss w’u Rwanda, bagaragaje ko iki cyemezo kidakwiye kuko kibangamira gahunda ishishikarizwa urubyiruko yo guhanga udushya.
Yagize ati “Umuryango ushobora gukomeza kubahiriza indangagaciro zihamye no guha agaciro umuntu, ari na ko uha abantu ku giti cyabo ndetse n’urwego rw’imideli bigira umudendezo wo guhanga udushya, gukora no kwigaragaza mu buryo bwabo.
Nizera ko buri Gihugu gikeneye indangagaciro, kuko zitanga umwihariko wacyo, zigafasha kurinda no kubungabunga umurage w’umuco, ndetse zigakomeza ubumwe n’imibanire myiza mu bantu. Icyakora, nk’umuryango ushishikariza guteza imbere inganda zishingiye ku guhanga udushya, tugomba kwemera ko imideli ari kimwe mu by’ingenzi bitera udushya, bigateza imbere kwihangira imirimo ndetse n’iterambere ry’ubukungu.”
Umukinnyi wa Filimi ku rwego mpuzamahanga, Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool akaba n’umunyamideri, ntiyemeranya n’ibi byatangajwe na Miss Jolly ndetse n’abandi benshi bagaragaje ko kubuza abakobwa kwambara iriya myenda itabahesha icyubahiro ari ukubima uburenganzira bwabo.
Alliah Cool yagize ati “Ese twambaye tukikwiza nk’uko Igihugu, ababyeyi n’Imana babishaka, twapfa ba nyampinga beza n’ubundi ko ibyo kwisaza ntacyo bihindura ko ahubwo ari twe tugomba guhinduka mu myambarire.”

Mu butumwa bugira inama abari b’u Rwanda, uyu mukinnyi wa fili wanigeze kuba ambasaderi yagizwe Ambasaderi w’Amahoro ku Isi (UN Eminent Peace Ambassador) muri Gashyantare 2022, yakomeje agaragaza ko ibijyanye n’imideri cyangwa ubwisanzure mu myambarire bidakwiye kuza ngo byimure indangagaciro z’Abanyarwanda.
Ayi “Kurimba ntabwo bikwiye na rimwe kutwambura indagagaciro, kwiyubaha n’ibituranga nk’abari n’abategarugori cyangwa nk’Igihugu.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine na we yagaragaje ko kugendana n’ibigezweho bitagomba kurandura umuco w’Abanyarwanda. Ati “Kugendana n’ibigezweho ntibivuze guca umuco.”
Yatanze urugero rw’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika byateye imbere mu bijyanye no guhanga imideri, kandi hakoreshwa imideri yo kwambara abantu bakikwiza, nka Nigeria.

RADIOTV10