Tuesday, September 1, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ihurizo rikomeye ku hazaza h’ibiganiro byatangajwe na Tshisekedi

Ihurizo rikomeye ku hazaza h’ibiganiro byatangajwe na Tshisekedi

Felix Tshisekedi

Ihuriro ‘Sauvons la RDC’ ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryavuze ko ridashobora kwitabira ibiganiro biherutse gutangazwa na Félix Tshisekedi, rigaragaza ibintu birindwi ryifuza byatuma ribyitabira, birimo kuba hari umuhuza udafite aho abogamiye. Hatangiye kwibazwa niba ibi biganiro bitaba byapfuye bitaranaba.

Iri Huriro ryatangaje ibi mu itangazo ryashyize hane kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama nyuma yuko Perezida Tshisekedi yatangaje ibi biganiro tariki 27 Kanama mu ijambo yavugiye imbere y’abaturage.

Mu itangazo uyu muryango wasohoye wavuze ko uburyo ibi biganiro biteganyijwemo kugeza ubu budatanga icyizere gihagije cy’uko bishobora kuvamo umuti urambye w’ibibazo iki Gihugu cya DRC gifite.

Nubwo iri Huriro ryemera ko ibiganiro by’igihugu bikenewe, ntirymeranya n’imiterere Perezida Tshisekedi yabiteganyijemo, kuko ribona ko bidahuza impande zose kandi ko ubutegetsi bushobora kubigenzura ku buryo bukabije.

 

Barashaka ibiganiro bidafite ababigena bonyine

Kimwe mu bibazo iri huriro ryagaragaje ni uruhare rw’abazitabira ibyo biganiro. Sauvons la RDC ishinja Perezida Tshisekedi gushaka kuba ari we ugena abitabira, amategeko azagenga ibiganiro, ingingo zizaganirwaho ndetse n’uburyo bizakorwa.

Uyu muryango uvuga ko ibiganiro bigomba gutegurwa ku bwumvikane bw’impande zose, kuko iyo amabwiriza n’imiterere yabyo bigenwe n’uruhande rumwe, bidashobora kubaka icyizere gikenewe hagati y’abazabigiramo uruhare.

Uyu muryango ushaka ko harebwa ibibazo byose bya Congo. Sauvons la RDC kandi ntiyemera ko ikibazo cya Congo cyasobanurwa gusa nk’intambara iri mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Uvuga ko ibibazo Igihugu gifite bireba inzego zitandukanye, zirimo politiki, imiyoborere y’inzego, umutekano, ubukungu, imibereho y’abaturage, ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’ubuzima.

Ku bw’iyo mpamvu, uyu muryango usanga ibiganiro by’Igihugu bigomba kwibanda no ku mpamvu z’ibi bibazo, zirimo imikorere ya demokarasi, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure bw’abaturage, imikorere y’inzego z’Igihugu ndetse n’imiyoborere.

Ku bijyanye n’umutekano, uyu muryango ntiwemera ko ibiganiro byakurwamo abantu bafite uruhare rutaziguye mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo. Gusa ushimangira ko ibiganiro bitagomba guhinduka uburyo bwo gukingira ikibaba abakoze ibyaha.

 

Abanyamadini basabwe kugira uruhare mu buhuza

Ikindi uyu muryango usaba ni uko amatorero nka Kiliziya Gatulika ndetse n’Abaporotesitanti agira uruhare rukomeye muri ibi biganiro.

Sauvons la RDC ivuga ko Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Congo (CENCO) n’Ihuriro ry’Amatorero y’Abaporotesitanti (ECC) bidakwiye kuba abitabiriye gusa cyangwa abatanga umugisha ku biganiro.

Ahubwo usaba ko aya madini ahabwa inshingano nyazo zo kunga no guhuza impande zitandukanye, kugira ngo afashe kubaka icyizere no gutuma impande zose zigira ijambo ku buryo bungana.

Uyu muryango kandi usaba ko hakwifashishwa abahagarariye Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gukurikirana no gushyira mu bikorwa imyanzuro izava muri ibyo biganiro.

 

Sauvons la RDC isaba ibintu birindwi

Uyu muryango washyize ahagaragara ibisabwa birindwi ubona ko ari ngombwa kugira ngo ibiganiro by’igihugu bigire icyizere n’ubwizerwe. Ni ibi:

  1. Kugira umuhuza utabogama kandi wigenga;
  2. Kugira uruhare rw’impande zose bireba;
  3. Kugira ahantu hizewe kandi hatabogama ho gukorera ibiganiro;
  4. Kugena ku bwumvikane amabwiriza agenga ibiganiro, ingengabihe n’ibizigwa;
  5. Kubahiriza Itegeko Nshinga ndetse n’amatora ateganyijwe mu 2028;
  6. Kugabanya umwuka mubi muri politiki no mu butabera;
  7. Gushyiraho uburyo bwigenga kandi bufite ububasha bwo gukurikirana no gushyira mu bikorwa ibyo impande ziziyemeza.

Kuri uyu muryango, ibi ni byo byibuze bikenewe kugira ngo ibiganiro by’Igihugu bigire ububasha n’ubwizerwe bihagije, no kuba byabasha kugera ku muti wifuzwa.

 

Ibiganiro ntibyaba bipfuye bitaranaba?

Uretse iri Huriro Sauvons la RDC ryateye utwatsi ibi biganiro, irindi huriro rikomeye muri Congo rya Coalition Article 64 (C64), na ryo ryamaganiye kure biriya biganiro byatangajwe na Tshisekedi.

Ikinyamakuru Jeune Afrique mu nkuru yacyo ifite umutwe ugira uti “RDC : le dialogue national voulu par Félix Tshisekedi déjà mort-né ?” aho kibaza niba ibi biganiro bidashobora gupfa bitaranatangira, cyavuze ko nyuma yuko Tshisekedi atangaje biriya biganiro, abatavuga rumwe na we bahise babyamaganire kure.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC, babona biriya biganiro nk’umugambi wa Perezida Tshisekedo wo gushaka gukomeza kuguma ku butegetsi.

Ni mu gihe kandi intambara ya politiki hagati y’impande z’ubutegetsi n’izitavuga rumwe nabwo ikomeje, mu gihe hateganyijwe imyigaragambyo ku wa 15 Nzeri.

Ihuriro C64 ryamaganye mu buryo bwose biriya biganiro ryise “ibya nyirarureshwa” Perezida Félix Tshisekedi yatangije, rivuga ko impande zose zirebwa n’ibibazo biri muri Congo, zigomba kubyitabira, mu gihe Ihuriro AFC/M23 ryo ryakumiriwemo

Ibi byose bikomeje kugaragazwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, byatumye hibazwa niba ibi biganiro byari bimaze igihe bitegerejwe, bitaba byarapfuye bitaranatangira.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =