Wednesday, September 2, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Shira amatsiko ku muhanda Prince House-Cyamitsingi-Masaka ugiye kuba uwa mbere uzaba ufite ibisate byinshi mu Rwanda

Shira amatsiko ku muhanda Prince House-Cyamitsingi-Masaka ugiye kuba uwa mbere uzaba ufite ibisate byinshi mu Rwanda

Imirimo nyirizina yo kwagura umuhanda Prince House-Cyamitsingi-Masaka imaze imaze iminsi micye itangiye, ikazakorwa mu gihe cy’amezi 30, aho hari igice cyawo kizaba gifite ibisate umunani n’ikizaba kirimo ikiraro cyo mu kirere.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko imirimo yatangiye, aho umuhanda uzakorwa mu gihe ukomeje gukoreshwa n’abawunyuramo. Umuyobozi ushinzwe Imishinga yo mu Mijyi n’Ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu muri RTDA, Bahunde Yves Havugimana, yavuze ko imirimo izakorwa mu byiciro kugira ngo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rukomeze kubaho.

Yavuze ko hari ibice by’umuhanda bizajya bifungwa by’agateganyo mu gihe imirimo iri gukorerwamo, hakashyirwaho uburyo bwo gutandukanya igice gikoreshwa n’ibinyabiziga n’ikiri gukorerwamo.

Ibisate umunani

Bahunde yavuze ko igice cya Prince House-Cyamitsingi kigizwe n’ibice bibiri, aho hari ahazubakwa ikiraro kinini ndetse n’imihanda izagikikiza. Ati: “Icyiciro cyo kuva hano, Prince House, ujya ku Cyamitsingi na cyo kirimo ibice bibiri. Kuva hano ukagera ahahoze KFC, hazaba hari ikiraro kigera ku Cyamitsingi.”

Yavuze ko icyo kiraro kizagira ibyerekezo bibiri bigari, aho buri cyerekezo kizaba gifite ubugari burenga metero eshanu. Ati: “Aka gace ka mbere k’igice cya mbere cy’umushinga kazaba gafite imihanda itandatu, ariko iyo ku kiraro ni imihanda migari.”

Yakomeje asobanura ko ahahoze KFC, mu gice gikomeza kigana ku Cyamitsingi, hazaba umuhanda uca munsi y’ikiraro, ugamije gutandukanya ibinyabiziga bizajya bica munsi yacyo n’ibizajya mu masangano y’ahazwi nko mu Giporoso. Ati: “Uwo muhanda uzaba ufite ibisate bine, bibiri mu cyerekezo kimwe n’ibindi bibiri mu kindi. Hazongerwaho n’ibindi bibiri bibiri biri hejuru, bivuze ko hazaba hari umuhanda ufite ibisate umunani.”

Bahunde yavuze ko kuva ku wa 30 Kanama 2026, imirimo izakorwa mu buryo bwo gukoreshwe n’ibinyabiziga n’abagenzi hafi kimwe cya kabiri cy’umuhanda, mu gihe ikindi gice kizaba kiri gukorwa. Ati: “Kuva ku wa 30 Kanama tuzakora hakoreshwa kimwe cya kabiri cy’umuhanda. Kugira ngo ibyo bikunde kandi bikorwe mu buryo butekanye, abantu bazatandukanya igice kirimo gukoreshwa n’aharimo gukorwa.”

Yavuze ko ibikoresho by’ibanze bikenewe mu mirimo biri gukusanywa, kugira ngo imashini zizakora uwo muhanda zizashyirwemo kandi imirimo ikomeze nta nkomyi. Muri iki gihe, RTDA irasaba abatwara ibinyabiziga gukomeza gukoresha indi mihanda iboneka hafi y’ahakorerwa imirimo, mu rwego rwo kugabanya umuvundo.

Bahunde yavuze ko hari n’inzira zagenewe gufasha abagana cyangwa bava ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali. Ati: “Iyo umuntu agarutse agana nko mu Giporoso ntabwo agera kuri Feux rouge. Ahubwo hari amarembo mashya yo ku kibuga cy’indege, akaba ari yo umuntu aca iruhande. Aho umuhanda uri gukorwa urenda no kurangira hazashyirwamo kaburimbo.”

Yavuze ko iyo nzira izafasha abatabashije gukomeza gukoresha umuhanda munini uri gukorwa, bakanyura hafi y’uruzitiro rw’ikibuga cy’indege, bakagera ku marembo manini yacyo, hanyuma bagakomeza mu muhanda munini. Ati: “Ibyo bizafasha ko abagiye ku kibuga cy’indege batakererwa.”

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =