Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri Total Energies CAF Champions League yatangiye urugendo rw’ijonjora ry’ibanza itsindwa na FC Les Aigles du Congo igitego 1-0, mu mukino ubanza wabereye i Lubumbashi muri Repubulika Ndemokarasi ya Congo.
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Soze Zemanga ku munota wa 44, bituma FC Les Aigles du Congo ijya ku mukino wo kwishyura ifite intsinzi y’igitego kimwe.
Uyu mukino wakiniwe kuri Stade Frédérick Kibassa Maliba i Lubumbashi, nta bafana bemewe, nyuma y’uko ubuyobozi bw’umujyi wa Lubumbashi busabye ko abafana batemererwa kwinjira muri Stade.
Umukino wabanjirijwe n’impaka
Guhura kw’aya makipe byakurikiwe n’amakuru menshi n’impaka kuva tombola y’ijonjora rya mbere igaragaje ko APR FC igomba gucakirana na FC Les Aigles du Congo.
Ibi byatumye APR FC yandikira CAF inshuro ebyiri iyisaba kudakinira muri Repubulika Ndemokarasi ya Kongo , ariko iterwa utwasi .
Nubwo APR FC itashoboye kubona igitego muri uyu mukino, iracyafite amahirwe yo guhindura ibintu mu mukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda.
APR FC igaruka mu Rwanda
Nyuma y’uyu mukino, APR FC irahita igaruka mu Rwanda ikoresheje indege yayo yihariye ya Ethiopian Airlines ari nayo yayijyanye na bamwe mu bafana bayo.
FC Les Aigles du Congo na yo biteganyijwe ko izagera mu Rwanda kuwa gatatu w’iki cyumweru mbere yo gukina umukino wo kwishyura.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku gatanu saa 18h00 kuri Stade Amahoro, aho APR FC izaba ishaka gutsinda nibura ibitego bibiri kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiraho cy’aya marushanwa.
Icyizere cy’abakunzi ba APR FC ubu kiri ku mukino wo kwishyura, aho iyi kipe izaba ifite inshingano zo gukina imbere y’abafana bayo no gushaka guhindura umusaruro yabonye i Lubumbashi.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10