Tuesday, September 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abasore babiri bahuriye ku mukowa bivugwa ko yicuruza bararwana umwe arapfa

Abasore babiri bahuriye ku mukowa bivugwa ko yicuruza bararwana umwe arapfa

Inzego z’umutekano ziri gushakisha umusore ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore mugenzi we nyuma yo kurwana bapfa umukobwa bivugwa ko akora uburaya, wo mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro.

Iby’uru rugomo byabereye mu gitondo cyo ku wa 7 Nzeri 2026, mu Kagari ka Kongo Nili, mu Murenge wa Gihango muri aka Karere ka Rutsiro.

Bivugwa ko aba basore bombi batangiye gushyamirana nyuma yo guhurira ku mukobwa bivugwa ko yicuruza ibizwi nk’uburaya, buri wese ashaka ko baryamana na we. Uko kutumvikana ni ko kwaje kuvamo imirwano, umwe muri bo akahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yemeje iby’uru rugomo, avuga ko ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu musore ataraboneka ndetse ko inzego z’umutekano zikomeje kumushakisha.

Yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze n’icyateye aba basore kurwana.

Umuyobozi w’Akarere kandi yatangaje ko umukobwa bikekwa ko ari we watumye aba basore bashyamirana na we yafashwe, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe iperereza rigikomeje.

Kugeza ubu, amakuru ahari avuga ko uwo mukobwa akekwaho gukora uburaya, gusa ibisobanuro birambuye ku cyaba cyaratumye uru rugomo ruba biracyategerejwe mu iperereza.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 8 =