Ikigo Raffles Family Office (RFO), kizobereye mu gucunga imitungo ya Sosiyete zikize kandi kikaba kiri mu bigo bikomeye muri Asia, cyashyizeho Umunyarwanda Amb. Jean de Dieu Uwihanganye wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, nk’Umuyobozi ushinzwe amasoko n’ubucuruzi.
Muri uyu mwanya mushya, Uwihanganye azibanda ku guteza imbere ibikorwa by’iki kigo ku murongo w’ishoramari uhuza Afurika na Aziya. Azakorera i Hong Kong, akaba azajya aha raporo Umuyobozi Mukuru w’itsinda, Chi Man Kwan.
Iri shyirwaho rye rije mu gihe Raffles Family Office ikomeje kwizera amahirwe y’ishoramari ari ku Mugabane wa Afurika, ufite abaturage bakiri bato benshi kandi uri mu Migabane ifite umuvuduko ukomeye w’ubwiyongere bw’abaturage.
Biteganyijwe ko Afurika izaba ituwe n’abagera kuri miliyari 2.5 mu 2050. Ku rundi ruhande, Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) rihuza isoko ry’abantu bagera kuri miliyari 1.3, rifite ubukungu buhurijwe hamwe bugera kuri miliyari 3.4 z’amadolari ya Amerika.
RFO ivuga ko izi mpinduka zitezweho kongera amahirwe yo kurema ubutunzi no gutuma hakenerwa serivisi zinoze zijyanye n’ishoramari, imicungire n’imitunganyirize y’ubutunzi ndetse no gutegura uko umutungo uzasigirwa abazabakomokaho.
Umuyobozi Mukuru wa Raffles Family Office, Chi Man Kwan, yavuze ko bishimiye kwakira Uwihanganye muri iki kigo, agaragaza ko Afurika ifite amahirwe menshi kurusha uko bamwe bayabona.
Ati “Twishimiye kwakira Jean. Amahirwe Afurika ifite aruta uko benshi batarayamenya babitekereza, kandi kugira ngo imyumvire y’abantu ijyane n’ayo mahirwe bisaba abantu basobanukiwe impande zombi z’uyu murongo w’ubufatanye. Dutegereje kureba ibyo tuzafatanyiriza hamwe uko ibikorwa byacu muri aka karere bizagenda byaguka.”
Jean de Dieu Uwihanganye afite uburambe bw’imyaka irenga 15 mu nzego za Leta, imari ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Mbere yo kujya muri Raffles Family Office, yari Umunyamabanga wa wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda.
Mbere yaho, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Australia, New Zealand na Brunei, ndetse aba na Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia.
Mu gihe yari ahagarariye u Rwanda muri Aziya, yagize uruhare mu gushinga no gutangiza Inclusive FinTech Forum, ubu umaze kuba umwe mu nama mpuzamahanga zikomeye muri Afurika zihuza urwego rw’imari n’ikoranabuhanga.
Yanabaye Umuyobozi w’Abadipolomate b’ibihugu bya Afurika muri Singapore, aho yari ahagarariye ibihugu 54 by’Afurika mu mikoranire yabyo n’abagize ubucuruzi n’ishoramari mu karere ka Aziya na Pasifika.
Mbere yo kujya mu mirimo ya Leta, Uwihanganye yabaye umuyobozi muri sosiyete ikomeye ikora ibikorwa by’ubwubatsi mu Rwanda.
Uwihanganye yavuze ko Afurika na Aziya bikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’isi, ashimangira ko imari y’imiryango yihangana ishobora kuba ikiraro gikomeye hagati y’iyi migabane yombi.
Ati “Afurika na Aziya bikomeje kwandika hamwe igice gishya cy’iterambere ry’ubukungu bw’isi, kandi imari y’imiryango ishobora kuba kimwe mu biraro bikomeye bibahuza. Kujya muri RFO bizamfasha gufasha imiryango yo muri Afurika kugera ku buryo bugezweho bwo gucunga umutungo no kuwusigira abazayikomokaho, ndetse no gushyiraho inzira zisobanutse kandi zinoze zafasha abashoramari bo muri Aziya n’ahandi ku isi kubona amahirwe ari muri Afurika.”
Jean de Dieu Uwihanganye ni Injeniyeri wemewe n’urwego rw’umwuga (Chartered Engineer). Afite impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere yabonye mu Rwanda no muri University of Manchester mu Bwongereza, ndetse afite n’impamyabumenyi y’ikirenga ya MBA yakuye muri Nanyang Business School ya Nanyang Technological University muri Singapore.
RADIOTV10