Mu gitondo kare, mbere y’uko bamwe mu bagize urugo babyuka, hari ababa batangiye imirimo. Bamwe bategura amafunguro, bakubura, bakora amasuku mu nzu, bamesa, bita ku bana, batunganya ibikoresho byo mu rugo, ndetse rimwe na rimwe bakita no ku bageze mu zabukuru cyangwa abarwaye bari muri urwo rugo.
Iyo mirimo ikorwa buri munsi, akenshi ntiyitabwaho kandi ntigaragara cyane. Nyamara, iyo idakozwe, ubuzima bw’urugo bushobora guhita buhinduka. Uwo ni umukozi wo mu rugo.
Ni umwe mu bantu bagira uruhare rukomeye mu gutuma ingo nyinshi zikomeza gukora neza, ariko ikibazo gikomeye ni uko hari aho agaciro k’uyu murimo n’umuntu uwukora bidahabwa umwanya bikwiye.
Umukozi wo mu rugo si “umuntu wo gukora imirimo gusa”
Hari imyumvire ikwiye guhinduka: umukozi wo mu rugo ntakwiye kurebwa nk’uwaje mu rugo gukora imirimo gusa, ahubwo ni umukozi ufite uburenganzira, icyubahiro n’agaciro nk’abandi bakozi.
Imirimo yo mu rugo ubwayo ni umurimo ukomeye kandi usaba igihe, imbaraga, kwihangana, kwitanga ndetse n’ubushobozi bwo guhangana n’inshingano nyinshi icyarimwe.
Umuryango w’Abibumbye ushinzwe umurimo, ILO, usobanura domestic work nk’umurimo ukorerwa mu rugo cyangwa ku bw’urugo, naho domestic worker akaba umuntu ukora uwo murimo mu rwego rw’akazi. ILO inagaragaza ko, nubwo abakozi bo mu ngo bagira uruhare rukomeye mu mibereho y’imiryango n’ubukungu, uyu murimo ukomeje kudahabwa agaciro no kutarengerwa bihagije mu bice byinshi by’isi.
Umuntu uva mu rugo rwe akita ku rw’undi
Hari ikindi kintu gikwiye kwibukwa: umukozi wo mu rugo na we afite urugo rwe.
Afite ababyeyi bashobora kuba bamutegereje, abana akeneye kurera, inshuti n’abantu akunda, inzozi ashaka kugeraho n’ubuzima bwe bwite. Kuba akora mu rugo rw’undi ntibivuze ko ubuzima bwe bwite busigara hanze y’umuryango.
Hari abakozi bamwe bajya mu kazi mu gitondo bakagaruka nijoro, abandi bakaba mu rugo bakoreramo. Iyo amasaha y’akazi atagenwe neza cyangwa igihe cyo kuruhuka nticyubahwe, akazi gashobora kuvamo umutwaro ukomeye ku buzima bw’umuntu.
ILO ivuga ko abakozi bo mu ngo bakwiye kugira ibihe byo kuruhuka, ikiruhuko cya buri cyumweru n’uburyo bw’imirimo bwubaha ubuzima bwabo n’uburenganzira bwabo. Amasezerano mpuzamahanga y’uyu muryango kandi agaragaza ko umukozi wo mu rugo ukorera aho atuye atagomba gutegekwa gukomeza kuba hafi y’abagize urugo mu gihe cy’ikiruhuko yumvikanyeho n’abakoresha be cyangwa ikiruhuko rusange cy’umwaka.
Iyo umukozi afatwa nk’aho nta gaciro afite
Nubwo hari ingo nyinshi zubaha kandi zigafata neza abakozi bazikorera, hari n’izindi usanga umukozi wo mu rugo afatwa nk’umuntu uri hasi y’abandi.
Bishobora gutangirira ku buryo bamuvugisha, kumwima umwanya wo kuruhuka, kumukoresha amasaha arenze ayo bumvikanyeho, kumwima umushahara ku gihe cyangwa kumubuza kugira ubuzima bwite.
Hari n’igihe umukozi ashobora guhohoterwa mu buryo bw’amagambo, ku mubiri cyangwa mu mitekerereze. ILO igaragaza ko abakozi bo mu ngo bashobora kuba abanyantege nke cyane ku ihohoterwa n’itotezwa kuko akazi kabo gakorerwa ahantu hihariye, akenshi bari bonyine kandi bafite imbaraga nke mu gukurikirana amahame y’akazi.
Ibi bituma ikibazo cy’umukozi wo mu rugo kitaba gusa ikibazo cy’umushahara. Ni ikibazo kijyanye n’agaciro ka muntu, umutekano, ubuzima bwo mu mutwe, uburenganzira ku kiruhuko ndetse n’imibanire hagati y’umukozi n’umukoresha.
Umushahara ni ingenzi, ariko si wo wonyine
Iyo tuvuga ko umukozi wo mu rugo akwiriye kubahwa, ntibigarukira ku kumuhemba.
Ni no kumuha akazi gasobanutse, kumubwira inshingano ze kandi neza, kumwishyura ku gihe, kumwubaha, kumureka akagira igihe cyo kuruhuka no kumurinda ihohoterwa.
ILO Convention No. 189 ivuga ku murimo ukorerwa mu ngo ishyira imbere ihame ry’uko abakozi bo mu ngo bagomba kugira uburyo bw’akazi buboneye, imikorere myiza n’uburenganzira bwo kurindwa ihohoterwa, gutotezwa n’ivangura. Igaragaza kandi ko hakwiye kubaho ibisobanuro bisobanutse ku byo umukozi n’umukoresha bumvikanyeho.
Urugo rwiza rutangirira ku kubahana
Hari ikibazo gikwiye kwibazwaho n’umuntu wese ufite umukozi wo mu rugo: Ese uko mfata umukozi wanjye ni ko nifuza ko undi mukoresha afata umuntu wo mu muryango wanjye?
Iki kibazo gishobora gutuma dutangira kureba ibintu mu buryo butandukanye.
Umukozi wo mu rugo ashobora kuba umuntu ukora amasaha menshi, ariko ibyo ntibimwambura uburenganzira bwo kubahwa. Ashobora kuba adafite akazi gasaba impamyabumenyi yo ku rwego rwo hejuru, ariko ibyo ntibisobanuye ko nta gaciro afite.
Akora umurimo utuma undi muntu abasha kujya ku kazi, akiga, akita ku bucuruzi bwe cyangwa agakora izindi nshingano afite.
Mu yandi magambo, umurimo wo mu rugo ushobora kuba utagaragara cyane ku isoko ry’umurimo, ariko uruhare rwawo mu buzima bwa buri munsi ruragaragara.
Imiryango ikwiye guhindura imyumvire
Guhindura imibereho y’abakozi bo mu ngo ntibisaba amategeko gusa. Bisaba n’imyumvire mishya mu ngo.
Umukoresha akwiye gutangira abwira umukozi inshingano ze neza, kumvikana ku mushahara n’amasaha y’akazi, kumwemerera kuruhuka no kumufata nk’umuntu ufite ubuzima bwe bwite.
Iyo hari ikibazo, ibiganiro no kubahana bikwiye kuba intangiriro yo kugikemura aho gutuka, gukubita cyangwa gukoresha iterabwoba.
Abakozi na bo bakwiye kumenya agaciro k’umurimo bakora, kumenya ibyo bumvikanyeho n’umukoresha no gutinyuka kuvuga igihe hari uburenganzira bwabo butubahirijwe.
Ntabwo dukwiye gutegereza ko ikibazo kiba kinini
Akenshi abantu batangira kuvuga ku gaciro k’umukozi wo mu rugo iyo habaye ikibazo gikomeye, Urugero: umukozi yahohotewe, iyo umukozi yatashye, cyangwa habaye indi nkuru ibabaje.
Ariko kubaha umukozi wo mu rugo ntibikwiye gutangira mu gihe gusa habaye ikibazo ahubwo bikwiye gutangirira ku munsi wa mbere atangiye akazi.
Umukozi wo mu rugo na we afite inzozi
Inyuma y’uwo muntu ukora isuku, uteka, umesa cyangwa wita ku bana bawe cyangwa bamugenzi wawe hari umuntu ufite inzozi.
Ashobora kuba ashaka kuzigamira umwana we amashuri, kwiyubakira inzu, gutangiza ubucuruzi cyangwa gufasha umuryango we kuva mu buzima bugoye.
Umurimo akora ushobora kuba intambwe imwe mu rugendo rwe rw’ubuzima.
Iyo ahabwa agaciro, agahembwa neza kandi agakorera ahantu hatekanye, ntabwo aba afashijwe gusa nk’umukozi ahubwo aba anahawe amahirwe yo kubaka ejo hazaza he.
Abakozi bo mu ngo ni igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwa buri munsi mu miryango myinshi. Bafasha ingo gukora, abana bakitabwaho, amafunguro agategurwa, isuku ikitabwaho ndetse n’abandi bagize umuryango bakabona umwanya wo gukora izindi nshingano.
Ni yo mpamvu dukwiye kureba uyu murimo tudashingira gusa kuburyo ukorwamo, ahubwo tukareba n’umuntu uwukora.
Umukozi wo mu rugo si umutungo w’urugo. Si umucakara. Si umuntu utagira ubuzima bwe. Ni umukozi, ni umuntu kandi afite agaciro.
Kumwubaha, kumurinda ihohoterwa, kumuhemba neza no kubaha igihe cye si impuhwe umukoresha agirira umukozi. Ni umusingi w’imibanire myiza y’akazi n’ikimenyetso cy’uko agaciro ka muntu katagomba kugenwa n’akazi akora.
Kuko nyuma y’umunsi w’akazi, umukozi wo mu rugo na we agira igihe asubira mu buzima bwe, mu muryango we, no mu nzozi ze.
Sosthene NKURUNZIZA
RADIOTV10