Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahamagariye Ibigo bya Leta, iby’abikorera n’iby’ubucuruzi biwukoreramo, kuzagira uruhare mu kuwurimbisha mu gihe cy’iminsi mikuru isoza uyu mwaka wa 2026 n’itangira utaha wa 2027.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali habura amezi atatu n’igice ngo abantu binjire mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Muri iri tangazo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, buvuga ko “Mu gihe twitegura iminsi mikuru isoza umwaka wa 2026, Umujyi wa Kigali urahamagarira ibigo bya Leta, iby’abikorera, ibigo by’ubucuruzi, imiryango itari iya Leta n’abandi bafatanyabikorwa kuzagira uruhare mu gutuma Kigali Yacu irushaho gusa neza no kurangwa n’umwuka w’iminsi mikuru.”
Umujyi wa Kigali ukomeza ugira uti “Ibigo, imiryango n’abikorera bose barasabwa kuzarimbisha aho bakorera kuva ku wa 1 Ukuboza 2026 kugeza ku wa 7 Mutarama 2027.”
Ubuyobozi bw’uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda kandi, bwaboneyeho gusaba abifuza kuzarimbisha ahantu rusange, ko bakohereza inyandiko isaba aho bifuza kuzarimbusha, yaba imihanda cyangwa mu bice bihuriramo imihanda.
Abifuza kurimbisha muri ibyo bice kandi basabwe kugaragaza ibishushanyo by’imitako bateganya kuzahashyira, ndetse n’ibaruwa isaba ubwo burenganzira bitareze tariki 20 Nzeri 2026.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaboneyeho gushimira abantu bose bagize uruhare mu kurimbisha uyu Murwa mukuru mu gihe cy’iminsi mikuru ishize.
RADIOTV10