Umunyamakuru Ndahiro Emmanuel uzwi nka Taikun, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego, yemeye icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, anasobanura ko atashatse kwiyahura nk’uko byavuzwe.
Taikun yabigarutseho ku wa 10 Nzeri 2026, ubwo urubanza rwe rwaburanaga. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rikomeje.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ku wa 26 Kanama 2026, Umudaso witwa Jean Pierre n’umupolisi Gasasira bagiye kwa Taikun nyuma yo guhamagarwa na Kubwayo Lenzo uzwi nka DJ Lenzo.
DJ Lenzo yari yahamagaye inzego z’umutekano nyuma yo kubona Taikun yifungiranye mu nzu babanagamo, aho ngo yari arimo kugerageza kwitwikira imbere.
Ubushinjacyaha bwavuze ko abashinzwe umutekano bageze aho Taikun yari ari, uyu musore yakubise Umudaso umugeri ndetse akagerageza gufungurira imbwa ye kugira ngo ibarye abo bari kumwe, ariko ntibyakunda.
Ku birebana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko Taikun yasanzwemo igipimo cy’urumogi cya 280, bukaba ari na bwo bwashingiyeho busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze.
Yavuze igihe yatangiriye kunywa urumogi
Mu kwiregura kwe, Taikun yemeye ko yakoresheje urumogi, avuga ko yatangiye kurunywa muri Gicurasi 2025. Yasobanuriye Urukiko ko nyuma yaje gufata icyemezo cyo kureka iki kiyobyabwenge, atangira iyo gahunda muri Mata 2026. Yasabye imbabazi ku gihe yamaze akoresha urumogi, avuga ko yari azi neza ko kurukoresha binyuranyije n’amategeko.
Taikun yavuze ko urugendo rwo kurureka rutamworoheye, cyane cyane kubera DJ Lenzo babanaga anarunwa. Yavuze ko kuba yarahoraga abona DJ Lenzo arunywa ndetse akazana urumogi mu rugo byatumaga na we yongera kurukoresha, nubwo yari yatangiye gahunda yo kurureka.
Ibyo ngo byatumye afata icyemezo cyo gushaka ko batandukana, anavuga ko DJ Lenzo nta kintu na kimwe yishyuraga mu rugo babanagamo.
Taikun yavuze ko yasabye DJ Lenzo kwimuka, ariko akabyanga. Yavuze ko ikibazo cyabo cyaje no kugera muri RIB, aho bandikiye inyandiko igaragaza ibyo DJ Lenzo yagombaga kujyana igihe azaba avuye mu rugo, ariko na bwo ntiyemere kwimuka.
Uyu munyamakuru yavuze ko nyuma yaje gukura mu rugo ibintu bya DJ Lenzo, agasigamo igitanda gusa, hanyuma atwika impapuro mu rwego rwo kumutera ubwoba no kumuhatira kuva mu nzu.
Taikun yavuze ko ari muri ibyo bikorwa ubwo yabonaga abapolisi babiri n’Umudaso umwe bageze mu rugo, bakamusaba kwambara amapingu, yabanje kutemera kuyambara, ibintu byatumye habaho gushyamirana hagati ye n’abashinzwe umutekano.
Taikun kandi yahakanye ibyo gushinjwa gukubita abashinzwe umutekano, avuga ko ari we ubwe wabafunguriye.
Yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bwise kwigomeka ku nzego z’umutekano byaturutse ku kuba yaratinze kumvira amabwiriza yo kwambara amapingu.
Ati “Ibyo bise kwigomeka ni uko natinze kumva ibyo abapolisi bambwiraga byo kwambara amapingu.”
Umwunganizi we na we yavuze ko iyo Taikun aza kuba yarakubise ushinzwe umutekano nk’uko bivugwa, hakabaye hari raporo ya muganga igaragaza ko uwo muntu yakomeretse.
Yahakanye ko yashakaga kwiyahura
Ku bijyanye n’igikorwa cyo gutwika impapuro, Taikun yahakanye ko yari afite umugambi wo kwiyambura ubuzima, avuga ko icyo yari agamije ari ugutera ubwoba DJ Lenzo kugira ngo yemere kuva mu nzu.
Ati “Iyo biba ibyo kwiyahura, nari gutwika umufariso twararagaho, ngacana gaz cyangwa nkakoresha insinga z’amashanyarazi. Ntabwo wakwiyahura ngo ucane impapuro!”
Taikun yasabye Urukiko kumurekura akajya muri ‘Rehab’, aho gukomeza gufungwa, avuga ko ari ho yakomereza gahunda yo kuva ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Urukiko rwapfundikiye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rwanzura ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 16 Nzeri 2026.
RADIOTV10