Wednesday, August 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Cameroon: Abantu 8 barimo uw’imyaka 6 bishwe n’umubyigano bashaka kureba umupira

radiotv10by radiotv10
25/01/2022
in SIPORO
0
Cameroon: Abantu 8 barimo uw’imyaka 6 bishwe n’umubyigano bashaka kureba umupira
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bagera mu munani (8) barimo umwana w’imyaka 6, bapfiriye mu mubyigano wabanjirije umupira wahuje Cameroon n’Ibirwa bya Comores mu gikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroon.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurica, CAF, mu itangazo yasohoye yavuze ko ibi byabaye ku munsi w’ejo taliki 24 Mutarama 2022, mbere y’umukino wa Cameroon n’Ibirwa bya Comores, umukino warangiye Cameroon itsinze Comores ibitego 2-1.

CAF yahise itangaza ko igiye gukora iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane icyateye iryo sanganya ryahitanye ubuzima bwa bamwe.

Ibitaro byitwa Massassi biri hafi y’iyo Stade byatangaje ko inkomere zo zirimo kuvurirwa muri ibyo bitaro, harimo n’agahinja kataruzuza umwaka.

Minisitiri w’Ubuzima aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yavuze ko abantu umunani bitabye Imana bari mu byiciro binyuranye.

Yagize ati “Umunani batangajwe ko bapfuye barimo abagore babiri bari mu kigero cy’imyaka 30, abagabo bane nabo bari mu myaka 30, umwana muto ndetse n’undi muntu wajyanywe n’umuryango we.”

Uwo muyobozi kandi yavuze ko abagizweho ingaruka bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara, ariko umubyigano w’ibinyabiziga wari mu muhanda watumye batabasha gutanga ubutabazi bwihuse.

Ubusanzwe iyo stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bitegetswe ko itagomba kurenza 80% by’ubushobozi bwayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Malawi: Perezida yirukanye Abaminisitiri bose kubera ruswa ishinjwa bamwe muri bo

Next Post

2022 ishobora kuzasiga Abanyarwanda 600.000 mu bukene n’imibereho igakomeza kugorana mu myaka 20

Related Posts

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

by radiotv10
12/08/2025
0

Komisiyo ishinzwe Amatora mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yemeje kandidatire ya Shema Ngoga Fabrice n’itsinda ry’abo bari kumwe...

Umutoza Seninga watandukanye bitunguranye n’ikipe yari yatangiyemo akazi yabonye indi hanze y’u Rwanda

Umutoza Seninga watandukanye bitunguranye n’ikipe yari yatangiyemo akazi yabonye indi hanze y’u Rwanda

by radiotv10
11/08/2025
0

Nyuma yo gutandukana na Etincelles FC yari yatangiyemo akazi, umutoza Innocent Seninga ku nshuro ya kabiri yerekeje muri Djibouti asinyira...

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

by radiotv10
08/08/2025
0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib yongeye kwibutsa abakunzi b'iyi kipe ko badakwiye guterwa ubwoba na Rayon Sports mu mukino...

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

by radiotv10
07/08/2025
0

Umujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Ndemokarasi ya Congo, watoranyijwe kuzakira Inama y’inteko rusange isanzwe ya 47 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira...

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
07/08/2025
0

Jules Karangwa wigeze gukora umwuga w’itangazamakuru nk’umunyamakuru w’ibiganiro bya Siporo, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rukurikirana Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda...

IZIHERUKA

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda
MU RWANDA

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

by radiotv10
13/08/2025
0

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

13/08/2025
Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

13/08/2025
From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

13/08/2025
Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

13/08/2025
Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

13/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
2022 ishobora kuzasiga Abanyarwanda 600.000 mu bukene n’imibereho igakomeza kugorana mu myaka 20

2022 ishobora kuzasiga Abanyarwanda 600.000 mu bukene n’imibereho igakomeza kugorana mu myaka 20

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.