Cameroon: Abantu 8 barimo uw’imyaka 6 bishwe n’umubyigano bashaka kureba umupira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu bagera mu munani (8) barimo umwana w’imyaka 6, bapfiriye mu mubyigano wabanjirije umupira wahuje Cameroon n’Ibirwa bya Comores mu gikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroon.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurica, CAF, mu itangazo yasohoye yavuze ko ibi byabaye ku munsi w’ejo taliki 24 Mutarama 2022, mbere y’umukino wa Cameroon n’Ibirwa bya Comores, umukino warangiye Cameroon itsinze Comores ibitego 2-1.

Izindi Nkuru

CAF yahise itangaza ko igiye gukora iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane icyateye iryo sanganya ryahitanye ubuzima bwa bamwe.

Ibitaro byitwa Massassi biri hafi y’iyo Stade byatangaje ko inkomere zo zirimo kuvurirwa muri ibyo bitaro, harimo n’agahinja kataruzuza umwaka.

Minisitiri w’Ubuzima aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yavuze ko abantu umunani bitabye Imana bari mu byiciro binyuranye.

Yagize ati “Umunani batangajwe ko bapfuye barimo abagore babiri bari mu kigero cy’imyaka 30, abagabo bane nabo bari mu myaka 30, umwana muto ndetse n’undi muntu wajyanywe n’umuryango we.”

Uwo muyobozi kandi yavuze ko abagizweho ingaruka bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara, ariko umubyigano w’ibinyabiziga wari mu muhanda watumye batabasha gutanga ubutabazi bwihuse.

Ubusanzwe iyo stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bitegetswe ko itagomba kurenza 80% by’ubushobozi bwayo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru