Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yarokotse igitero cya drone cyagabwe ahategerwa gari ya moshi, nyuma yuko iyo yari arimo n’abandi bayobozi b’i Burayi ihagurutse ubwo yari mu rugendo muri Ukraine.
Johnson yari ari mu rugendo rwa nijoro ava i Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, yerekeza muri Poland. Muri icyo gihe indege zitagira abapilote zagabye ibitero mu gace kari hafi y’umupaka wa Ukraine na Poland.
Ikigo kigenzura ibya Gari ya Moshi muri Ukraine cyatangaje ko ku Cyumweru indege itagira umupilote yarashe gari ya moshi itwaye abagenzi yari igeze kuri sitasiyo ya Yahodyn, hafi y’umupaka wa Poland.
Iyi gari ya moshi yatewe nyuma gato yuko gari ya moshi Johnson yari arimo ihagurutse. Nta muntu wigeze apfa cyangwa ngo akomereke muri icyo gitero.
Ibi byatumye havuka impungenge nshya ku mutekano w’Ibihugu by’u Burayi, mu gihe u Burusiya bukomeje kugaba ibitero by’indege zitagira abapilote muri Ukraine.
Bivugwa ko Boris Johnson yari ari muri gari ya moshi imwe na Jonathan Powell, Umujyanama w’Umuryango w’Umutekano w’Igihugu wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ndetse na Carl Bildt wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Sweden.
Muri urwo rugendo kandi hari Gunter Sautter, umwe mu bajyanama ba hafi ba Friedrich Merz, Chancellor w’u Budage, ndetse n’abadipolomate baturutse mu Bihugu bitandukanye by’u Burayi.
Aba bayobozi n’abadipolomate bari i Kyiv mu biganiro n’ubuyobozi bwa Ukraine byibandaga ku buryo hashobora kubaho ibiganiro bigamije gushaka amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya, nk’uko ikinyamakuru cyo mu Budage Der Spiegel cyabitangaje.
Igitero cyagabwe kuri gari ya moshi cyabaye mu gihe u Burusiya bushinjwa gukomeza kwagura ibikorwa bya gisirikare, ibintu byateje impungenge ko intambara yo muri Ukraine ishobora kurushaho kwegera ibihugu bihana imbibi na Ukraine, birimo Poland.
RADIOTV10