Tuesday, September 15, 2026
RW|EN
AMAHANGA

General Muhoozi yavuze igihe hazamenyekanira ukuri ku ifungwa ry’Abajenerali aherutse guta muri yombi

General Muhoozi yavuze igihe hazamenyekanira ukuri ku ifungwa ry’Abajenerali aherutse guta muri yombi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko Abajenerali babiri, Major General (Rtd) Abel Kandiho na Brigadier General (Rtd) Charles Bakahumura, baherutse gufungwa, hari impamvu zifatika zatumye batabwa muri yombi, ashimangira ko ukuri ku byatumye bafatwa kuzamenyekana mu gihe bazaba baburana.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, General Muhoozi yavuze ko ifatwa rya General Kandiho na General Bakahumura ritabaye ku mpamvu zidafite ishingiro nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ko aba basirikare bafashwe kubera impamvu zifatika.

Ubu butumwa bwa General Muhoozi rije nyuma yuko ifatwa ry’aba Bajenerali ritangiye guteza impaka muri Uganda, cyane cyane kubera umwanya bakomeye bafite mu gisirikare cy’igihugu.

General Kandiho ni umwe mu basirikare bakuru bazwi muri UPDF dore ko yanayoboye ubutasi bw’iki gisirikare cya Uganda, akaba n’umwe mu Bajenerali bubashywe, mu gihe General Bakahumura na we ari umusirikare mukuru wagize inshingano zitandukanye mu buyobozi bw’igisirikare cya Uganda.

Muhoozi ntiyatangaje ku mugaragaro ibyaha aba Bajenerali bombi bakekwaho, cyangwa ngo atange ibisobanuro birambuye ku mpamvu yatumye hafatwa icyemezo cyo kubafunga. Ahubwo yagaragaje ko ibisobanuro birambuye bizatangwa mu gihe bazaba bari kuburana.

Abakurikirana ibya gisirikare muri Uganda bakomeje gutegereza ibisobanuro birambuye ku byaha aba Bajenerali baregwa, ibimenyetso bishobora kubishingirwaho ndetse n’ibizava mu manza zabo.

Amakuru aturuka mu gisirikare yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Uganda yavuze ko ifatwa ry’aba basirikare rifitanye isano n’iperereza ryagutse ku birego bivuga ko bamwe mu basirikare bakoze raporo z’ubutasi z’ibinyoma ndetse bagahimba ibibazo by’umutekano kugira ngo babone umutungo wa Leta.

Iperereza kandi bivugwa ko rikubiyemo ibirego by’uko hagiye hahimbwa ibibazo by’umutekano bitabayeho, birimo n’abantu bavugwaga ko ari ibyihebe by’abiyahuzi, mu rwego rwo gutanga impamvu yatuma amafaranga ya Leta atangwa cyangwa akoreshwa.

Ni mu gihe ubwo batabwaga muri yombi, hari amakuru yavugaga ko bafungiye kubera kugaragara mu ruhame babyina, ubwo bari mu birori byo kubasezerera ngo bajye mu kiruhuko cy’izabukuru.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =