Intumwa zihagarariye Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zigiye kongera guhurira i Genève mu Busuwisi mu bindi biganiro bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington.
Ni ibiganiro biteganyijwe kuri uyu wa 16 no ku wa 17 Nzeri 2026 bizahuza abahagarariye Ibihugu byombi mu Rwego ruhuriweho ruzwi nka Joint Security Coordination Mechanism (JSCM), rwashyizweho mu rwego rwo gukurikirana no guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC.
Ibi biganiro bizanitabirwa n’abahuza nka Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar, Togo ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ni inama igiye kuba mu gihe imirwano igikomeje mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse n’ibintu bimwe by’ingenzi byemeranyijweho mu nzira y’amahoro bikaba bitaragerwaho.
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yasinyiwe i Washington, DC, ku wa 27 Kamena 2025. Nyuma yaho, ku wa 04 Ukuboza, hasinywe Amasezerano ya Washington agamije Amahoro n’Iterambere, ashimangira ubwitange bw’impande zombi mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.
Mu ngingo z’ingenzi zirebana n’umutekano harimo ibyasabwe DRC burimo urandura umutwe wa FDLR, ndetse n’ibyasabwe u Rwanda byo kuvanaho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Hazaganirwa kuki?
Ibi biganiro bigiye kuba, bizibanda ku kureba niba u Rwanda na RDC bishobora gutera indi ntambwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo impande zombi zisabwa gushyira mu bikorwa.
Iyi gahunda y’ibiganiro iri mu bikorwa bya dipolomasi bigamije gushaka umuti w’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa DRC.
Ibi biganiro by’i Genève bizaba ikindi cyiciro gikomeye mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro, mu gihe hakomeje kugaragara imbogamizi z’umutekano n’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda rushinja DRC gukorana no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe Congo na yo irushinja gufasha Ihuriro AFC/M23 rigizwe n’Abanyekongo bahagurutse ngo barwanirire uburenganzira bwabo bimwe igihe kinini.
Iri Huriro rifite n’ibice riyobora mu burasirazuba bwa DRC, rikomeje gushinja uruhare bahanganye rwa Leta ya Kinshasa rugizwe n’igisirikare cyayo FARDC gikorana n’ingabo z’u Burundi n’umutwe wa FDLR, gukomeza kugaba ibitero mu duce dutuwemo n’abaturage byumwihariko abibasiwe muri aya makimbirane.
Ubutegetsi bwa Congo kandi buherutse gutangaza ko bwagiranye amasezerano na FDLR agamije kwambura intwaro abarwanyi b’uyu mutwe no kubasubiza mu buzima busanzwe.
Ni ibintu bitashimishije u Rwanda ruvuga ko bitumvikana uburyo ubutegegsi bwa DRC bwahawe inshingano zo kurandura uriya mutwe, bwarangiza bugahindukira bukajya kugirana na wo amasezerano kandi bitari muri ariya masezerano y’i Washington ari na yo agenderwaho.
RADIOTV10