Wednesday, September 16, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi Marina yahawe impano y’imodoka n’umukunzi we uherutse no kumwambika impeta

Umuhanzikazi Marina yahawe impano y’imodoka n’umukunzi we uherutse no kumwambika impeta

Umuhanzikazi Marina ari mu byishimo nyuma yo gutungurwa n’umukunzi we Yvan Muziki, wamuhaye impano y’imodoka nyuma y’amezi arindwi anamwambitse impeta akamusaba ko bazarushingana.

Iyi mpano y’imodoka Yvan Muziki yahaye umukunzi we, ni iyo mu bwoko bwa Mercedes-Benz C-Class W204 Facelift, aho uyu muhanzi yavuze ko iyi mpano yayimuhaye kugira ngo amushimire ku bw’urukundo amukunda.

Yagize ati “Nta kintu kidasanzwe cyabaye, ni impano nahaye umugore wanjye mushimira urukundo dukundana.”

Umuhanzikazi Marina, na we mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimiye iyi mpano yahawe n’umukunzi we.

Yagize ati “Umugabo wanjye yantunguje kumpa imodoka. Mugabo wanjye mugabo wanjye, nanjye ndagukunda rukundo rwanjye.”

Urukundo rwa Marina na Yvan Muziki rwageze ku rundi rwego muri Gashyantare 2026. Ku itariki ya 13 Gashyantare, ubwo Yvan Muziki yari mu gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise Inganzo Ntahangarwa, yakoze igikorwa cyatunguranye ubwo yasabaga Marina kuzamubera umugore, akamwambika impeta.

Kuva icyo gihe, aba bombi batangiye gutegura intambwe ikurikiraho yo gusezerana imbere y’imiryango. Baherutse gutangiza ko imyiteguro y’ubukwe irimbanyije, nubwo batarashyira ahagaragara itariki nyirizina cyangwa ukwezi bazabukoreramo, gusa bemeza ko bazabukora muri uyu mwaka.

Impano y’imodoka Yvan Muziki yahawe umukunzi we
Yamugaragarije ibyishimo
Hashize amezi arindwi amwambitse impeta amusabye kuzarushingana

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 2 =