Wednesday, September 16, 2026
RW|EN
SIPORO

Amakuru agezweho: U Rwanda rutsinze Congo muri Volleyball

Amakuru agezweho: U Rwanda rutsinze Congo muri Volleyball

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Volleyball itsinze iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Tunisia.

Ikipe y’u Rwanda yatsinze ikipe ya DRC ku maseti atatu kuri imwe mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye umukino neza yegukana iseti ya mbere ku manota 25-22. DRC yahise yishyura mu iseti ya kabiri, iyitsinda ku manota 25-21.

Abakinnyi b’u Rwanda ntibacitse intege, kuko bongeye kwitwara neza mu iseti yakurikiyeho, bayitsinda ku manota 25-21, mbere yo kurangiza umukino batsinda iseti ya nyuma ku manota 25-20.

Iyi ntsinzi yabaye iya kabiri ku Rwanda muri iri rushanwa, nyuma y’umukino wa mbere rwari rwabanje gutsinda kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2026, aho twatsinze ikipe ya Repuburika ya Centrafrique amaseti 3-0.

Mu mukino ukurikiraho, u Rwanda ruzahura na Cameroun kuri uyu wa Kane, tariki 17 Nzeri 2026, mu mukino uzasoza imikino y’Itsinda D.

Ikipe y’u Rwanda
Iya DRC

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + fifteen =