Monday, September 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje ishingiro z’impungenge ku isubizwaho rya Maj.Gen.Ekenge nk’Umuvugizi wa FARDC

U Rwanda rwagaragaje ishingiro z’impungenge ku isubizwaho rya Maj.Gen.Ekenge nk’Umuvugizi wa FARDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kongera gushyira Maj Gen Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) biteye impungenge, kubera amagambo yigeze kuvuga yuzuye urwango rwibasira Abanyekongo b’Abatutsi.

Maj Gen Sylvain Ekenge yari yakuwe ku mwanya w’Umuvugizi wa FARDC ku mpera z’umwaka ushize wa 2025, mu kwezi k’Ukuboza, nyuma yo kuvugira ku Gitangazamakuru cya Leta ya Congo, ijambo rutwitsi.

Icyo gihe uyu musirikare wari wakuweho na Perezida Felix Tshisekedi, yafashe iki cyemezo nyuma y’iminsi ibiri gusa avuze amagambo yibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, aho yari yavuze ko ngo “gushaka umugore w’Umututsikazi muri iki gihe, bisaba kwitonda.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, wari wanamaganye iriya mvugo rutwitsi, wanakunze kuvuga ko ikurwaho rya Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi wa FARDC bidahagije, ahubwo ko yagombaga no kujyanwa mu Butabera, yanenze kuba yasubijwe muri izi nshingano.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Amb Nduhungirehe yavuze ko itangazo risubizaho Ekenge riteye impungenge kandi bidakwiye ku mpamvu zinyuranye.

Impamvu ya mbere, ayvuze ko niba ishyirarwaho rye “ari ukwemeza ko hagikenewe imvungo z’urwango rugirirwa Abanyekongo b’Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC atari ibikorwa by’abantu bacye mu gisirikare cyangwa muri Guverinoma, ahubwo ko ari umushinga wa politiki wimakajwe na Leta.”

Nduhungirehe kandi yavuze ko amakuru yo kongera gushyira Ekenge kuri uyu mwanya yatangajwe mu buryo budasanzwe bw’ibanga rikomeye, ku buryo byari bigamije kudaha umwanya abashoboga kubinenga yaba ab’imbere mu Gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Nduhungirehe yagarutse ku magambo Ekenge yavuze ku wa 27 Ukuboza 2025 kuri Televiziyo y’Igihugu ya RDC, RTNC, aho yinjizaga ingengabitekerezo mu mbi mu Banyekongo bafite abagore b’Abatutsi, avuga ko bagomba “kwitonda”.

Uyu musirikare yari yavuze ko abagore b’Abatutsi bashobora kuzana abagabo b’Abatutsi mu ngo zabo, bakababwira ko ari bene wabo, kugira ngo babyare abana b’Abatutsi, avuga ko ari uburyo bwo kurinda “ubwoko” bwabo.

Nduhungirehe yavuze ko ayo magambo yateje impaka ku rwego mpuzamahanga, ndetse avuga ko Ekenge yahise ahagarikwa ku nshingano zo kuba Umuvugizi w’Ingabo za RDC.

Gusa, Minisitiri yavuze ko nubwo yahagaritswe, Ekenge atigeze akurikiranwa n’ubutabera ku bw’ayo magambo.

Yavuze ko nyuma y’amezi icyenda ahagaritswe, uyu musirikare mukuru yongeye gushyirwa ku mwanya w’Umuvugizi wa FARDC.

Nduhungirehe yavuze ko iki cyemezo cyo kumugarura ku nshingano, cyongera gutera impungenge ku bijyanye n’imvugo zibiba urwango n’ibitekerezo bigamije kwibasira Abanyekongo b’Abatutsi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − nine =