Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagiriye uruzinduko rw’ibanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabuku, ahura na Perezida w’iki gihugu, Sheikh Mohammed bin Zayed.
Netanyahu yagiriye uruzinduko muri UAE kuri iki Cyumweru, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Israel uzi ibijyanye n’uru ruzinduko yabitangarije CNN.
Uwo muyobozi yavuze ko ikibazo cya Iran ari cyo cyiganje mu biganiro byahuje Netanyahu na Sheikh Mohammed bin Zayed. Israel na UAE byakomeje kongera ubufatanye mu bijyanye n’iki kibazo, ndetse no mu gihe intambara iri hagati ya Israel na Iran ikomeje.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel ntibyemeje ko Netanyahu yaba yagiriye uruzinduko muri. Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko cyagerageje kubazaMinisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE ku by’uru ruzinduko, ariko nitagira icyo ibitangazaho.
Uru ruzinduko ruramutse rwabayeho, rwa rubaye mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo amatora yo muri Israel, abe, aho azaba ku wa 27 Ukwakira 2026.
Ruje kandi mu gihe muri Israel hari impaka za politiki zikomeye, nyuma yuko ibinyamakuru Haaretz na The New York Times bitangaje ko Sheikh Mohammed bin Zayed yaba yaraburiye Netanyahu iminsi mike mbere y’igitero Hamas yagabye mu Gihugu cye ku wa 07 Ukwakira 2023, ko hari igikorwa gikomeye cyategurwaga.
Ikinyamakuru The Atlantic na cyo cyatangaje ko umuyobozi w’iperereza rya Misiri, Abbas Kamel, yagiye muri Israel ku wa 26 Nzeri 2023, aho ngo yatanze umuburo ko Gaza yari “hagiye guturika”.
Ku Cyumweru, The Wall Street Journal yatangaje ko Israel yari yaragejejweho nibura imiburo itatu yatanzwe na Misiri yerekeranye n’ibikorwa byari guturuka muri Gaza. Umuburo wa nyuma ngo wagejejwe kuri Netanyahu mu kiganiro cyo kuri telefoni, hasigaye iminsi micye ngo habe igitero cya Hamas cyo ku wa 07 Ukwakira 2023.
Ibiro bya Netanyahu byakomeje guhakana ko hari umuburo bwigeze bihabwa mbere y’icyo gitero, bisobanura ayo makuru nk’ibinyoma byahimbwe hagamijwe kumwangiriza isura muri politiki no mu matora.
RADIOTV10