Tuesday, September 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umunyamakuru wakunze gushinja u Rwanda ibyo muri Congo yabyongeye imbere ya Trump asa nk’umwima amatwi

Umunyamakuru wakunze gushinja u Rwanda ibyo muri Congo yabyongeye imbere ya Trump asa nk’umwima amatwi

Umunyamakuru w’Umunya-Angola, Hariana Verás wakunze gushinja u Rwanda ko rufite uruhare mu bibera muri DRC, yabyongeye imbere ya Donald Trump, amubwira ko aherutse muri Congo akibonera ibyo u Rwanda rukora, akamubuza niba ko yarabibonye, agahita amubaza uko yasanze Ebola imeze.

Uyu munyamakuru Hariana Verás Victoria wakunze kubaza Perezida Donald Trump ibibazo bibogamye, ashinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ubundi yongeye kubimubazaho.

Yabaye nk’ugaruka mu mateka y’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, ndetse n’imbaraga Leta Zunze Ubumwe za America zakoresheje kugira ngo ibi bibazo bikemuke.

Ati “Watumiye Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi muri White House, bashyira umukono ku masezerano ariko u Rwanda rukomeje kuyarengaho, urateganya gufata ingamba.”

Perezida Donald Trump yavuze ko niba hari ikibazo cyo kurenga kuri ariya masezerano ya Washington, kizahagarikwa mu minsi micye iri imbere.

Ati “Twe twahagaritse intambara ya Congo n’u Rwanda kandi Ibihugu byombi byasinye amasezerano, numvise ko hari bicye bitarajya ku murongo, ariko niba hari ikibazo tuzagihagarika.”

Uyu munyamakuru utashizwe, yakomeje abwira Trump ko aherutse kujya muri Congo, ngo akibonera uburyo u Rwanda rukomeje kurenga kuri ariya masezerano, ngo rwica Abanyekongo, ndetse ko ngo yabyiboneye n’amaso, ye, Trump agahita amubaza bigaragara ko ashobora kuba abeshya, ati “Koko warabyiboneye?”

Umunyamakuru yamusubije agira ati “Yego narabyiboneye ndetse mfite n’ibimenyetso.” Ariko Trump agahita yirengagiza ibyo yamubwiraga, agahita amwibariza ibindi, ati “None wasanze Ebola imeze ite?”

Uyu munyamakuru yakomeje asubiza ku bijyanye na Ebola, na bwo yumvikana ashima ubutegetsi bwa Congo ko iki cyorezo kiri kurandurwa, mu gihe imibare y’abacyandura ikomeje gutumbagira umunsi ku wundi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =