Tuesday, October 6, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umugore yasanze umugabo we mu kabari kamwe i Kigali ahamukubitire inshyi abantu barahurura

Umugore yasanze umugabo we mu kabari kamwe i Kigali ahamukubitire inshyi abantu barahurura
Mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali haravugwa umugabo wakubitiwe mu kabari n’umugore we nyuma yo kumusangamo yasinze, kandi nta n’igiceri yamusigiye cyo guhaha nyamara yari yagiye mu kabari.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2026, mu kabari gaherereye ku muhanda w’amabuye wo mu Kagari ka Kora.

Amakuru avuga ko uwo mugore n’umwana we w’umwaka umwe n’igice bari bamaze umunsi batariye neza, mu gihe umugabo we yari yagiye ku kazi, ariko amafaranga yose yakoreye uwo munsi akayanywera mu kabari ari kumwe n’umwe mu nshuti ze.

Abakorera muri ako kabari babwiye ikinyamakuru cyitwa Ukwelitimes dukesha aya makur ko batunguwe no kubona uwo mugore ahagera ahetse umwana, agasanga umugabo we yasinze, uburakari bukamufata agatangira kumukubita inshyi n’imigeri.

Umwe mu bakobwa bakora muri ako kabari yavuze ko umugabo yari yicaranye n’inshuti ye banywa inzoga, kugeza ubwo asigaye yasinze bikabije.

Yagize ati: “Uriya mugabo yari ari kumwe na mugenzi we, aranywa aranasinda. Umugore we, kubera ko yari afite impungenge, yahamagaye uwo mugabo w’inshuti ye bari kumwe kugira ngo amubaze uko umugabo we ameze n’aho bari. Yamubwiye ko ameze neza, ariko nyuma gato twabonye umugore ahageze yiruka, ahetse umwana we. Asanga umugabo yasinze cyane ahita atangira kumukubita no kumusaka.”

Undi mugore wakoraga muri ako kabari yavuze ko uwo mugore yababajwe cyane no kubona umugabo we yanyweye amafaranga yose, nyamara mu rugo nta biryo yari yasize.

Yagize ati: “Twumvise amubwira ati ‘wa mbwa we, wasinziriye muri iyi ntebe aha ni iwawe?’ Yakomeje kumukubita, amubaza impamvu yasinze kandi azi ko yari yagiye ku kazi nta n’umwero w’igitoki yasize mu rugo.”

Aka gace ka Kora gaherereye mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge, kazwiho kuba kamwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali hagaragaramo ibibazo by’ubusinzi.

Abaturage bavuga kandi ko muri aka gace hakigaragara ibikorwa by’uburaya ndetse n’abacuruzi bamwe bacuruza rwihishwa inzoga zitemewe zakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + eighteen =