Wednesday, October 7, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Uhuru Kenyatta nyuma yo kuva kubonana n’abayobozi ba AFC/M23 yahise yerecyeza mu Rwanda

Uhuru Kenyatta nyuma yo kuva kubonana n’abayobozi ba AFC/M23 yahise yerecyeza mu Rwanda

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, uherutse guhurira n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe baganira ku nzira zo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, Minisitiri Olivier Nduhungirehe, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, yakiriye Uhuru Kenyatta ubwo yageraga mu Rwanda.

Iyi Minisiteri yavuze ko “Ejo hashize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru ba Leta, yakiriye Nyakubahwa Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Kenya akaba n’umwe mu bagize Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe ubuhuza no koroshya ibiganiro mu nzira y’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Mu bayobozi bari kumwe na Minisitiri Nduhungirehe ubwo yakiraga Uhuru Kenyatta, barimo Maj Gen (Rtd) Jack Nziza usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo Ishinzwe Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abarwanyi (RDRC), na Brig Gen Patrick Karuretwa usanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko ibiganiro yagiranye n’abayobozi b’u Rwanda byibanze ku bikorwa by’ako Kanama k’Abafasha mu biganiro by’amahoro ndetse n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu guteza imbere inzira y’amahoro iyobowe na Afurika Yunze Ubumwe.

Uru ruzinduko rwa Uhuru Kenyatta mu Rwanda rubaye mu gihe ibikorwa byo gushaka umuti w’amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa DRC bikomeje, aho Afurika Yunze Ubumwe ikomeje kugira uruhare mu biganiro bigamije amahoro arambye muri aka karere.

Mbere yo kugera mu Rwanda, Uhuru Kenyatta yari amaze guhura n’abayobozi ba AFC/M23 mu rwego rw’ibiganiro ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu burasirazuba bwa DRC.

Ibiganiro bya Uhuru Kenyatta n’impande zitandukanye biri mu bikorwa by’Afurika Yunze Ubumwe bigamije gufasha mu gushaka umuti w’amakimbirane no guteza imbere inzira y’ibiganiro hagati y’impande zihanganye.

Uhuru Kenyatta yakiriwe na Minisitiri Nduhungirehe

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − four =