Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyegukanye igihembo cy’ishimwe mu rwego rwo kugenzura ibiribwa n’imiti muri Afurika y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2026.
Iki kigo cyatangaje ko cyahawe igihembo cy’uwahize abandi bose (Overall Winner of the East African Food and Drug Regulatory Excellence Award 2026), kikaba ari ikimenyetso cy’ubuyobozi n’ubunyamwuga mu kugenzura ibiribwa n’imiti, kurengera ubuzima rusange no kugenzura ubuziranenge bw’imiti.
Mu itangazo ryayo, Rwanda FDA yagize iti “Twishimiye guhabwa igihembo cy’uwahize abandi bose mu bihembo by’indashyikirwa mu kugenzura ibiribwa n’imiti muri Afurika y’Iburasirazuba mu 2026.”
Iki kigo cyasobanuye ko iki gihembo kigaragaza uruhare rwacyo mu kugenzura ibiribwa n’imiti, kurinda ubuzima bw’abaturage, kwemeza ubuziranenge bw’imiti no gukurikirana ibicuruzwa biri ku isoko.
Rwanda FDA kandi yavuze ko iri shimwe rigaragaza uruhare igira mu gukomeza kunoza uburyo bwo kugenzura ibiribwa n’imiti no kurengera ubuzima bw’abaguzi mu karere.
Yagize iti “Iri shimwe rigaragaza ubuyobozi n’ubunyamwuga byacu mu kugenzura ibiribwa n’imiti, kurengera ubuzima rusange, kwemeza ubuziranenge bw’imiti no gukurikirana ibicuruzwa biri ku isoko, ndetse n’uruhare rwacu mu gukomeza kunoza uburyo bwo kugenzura ibicuruzwa no kurengera ubuzima bw’abaguzi mu karere.”

Rwanda FDA yongeye gushimangira ko izakomeza gushyira imbaraga mu kunoza imikorere yayo no kurengera ubuzima bw’abaturage.
Yagize iti “Dukomeje kwiyemeza guteza imbere ubunyamwuga mu kugenzura ibiribwa n’imiti no kurinda ubuzima rusange.”
Iki gihembo kije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti bigera ku baturage, hagamijwe kurinda ubuzima bwabo no gukumira ibicuruzwa bishobora kubagiraho ingaruka.
Byumwihariko mu mezi macye ashize, iki Kigo gifatanyije n’izindi nzego; cyinjiye mu mukwabo wo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, byiganjemo inzoga zari zizwi nk’Ibyuma, aho ibi bikorwa byasize hafunzwe inganda zirenga 130, ndetse hanafungwa abantu bakabakaba 100 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’izi nzoga zitujuje ubuziranenge.
RADIOTV10