Wednesday, October 7, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Kiliziya Gatulika muri Paruwasi imwe mu Rwanda yanze gukomeza kurebera imvura yarabuze itegura misa yo kuyisengera

Kiliziya Gatulika muri Paruwasi imwe mu Rwanda yanze gukomeza kurebera imvura yarabuze itegura misa yo kuyisengera

Paruwasi ya Kibungo mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko igiye kumara icyumweru itura igitambo cy’Ukarisitiya (misa) mu buryo bwihariye cyo gusaba Imana imvura, nyuma yuko imvura itangiye gutinda kugwa muri iki gihembwe.

Izi misa zizajya ziturwa mu gitondo, guhera ku wa 06 Ukwakira 2026, aho abakirisitu bazasabwa kuzitabira no gusaba Imana ko yahindura ibihe ikagusha imvura.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Komisiyo ya Liturujiya ya Paruwasi ya Kibungo, abakirisitu, cyane cyane abaturiye iyi paruwasi, basabwe kwitabira misa zo muri iki cyumweru kuko zizaba zigamije gusabira imvura.

Iryo tangazo rigira riti “Komisiyo ya Liturujiya iramenyesha abakirisitu, cyane cyane abatuye hafi ya paruwasi, ko misa za mu gitondo z’iki cyumweru, guhera tariki ya 6 Ukwakira 2026, ari misa zo gusaba imvura. Tuzazitabire dusabe Imana kutugoborera imvura. Nyagasani akunda abamusaba bizeye.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kibungo, Maniragaba Gerard, yasobanuye ko misa zo gusaba ibintu bitandukanye ziba ziteganywa mu gitabo cya Kiliziya bitewe n’ibihe abantu baba barimo.

Yavuze ko mu gihe cy’intambara, urugero, hashobora guturwa misa yo gusabira amahoro, mu gihe cy’imyuzure cyangwa ibindi biza hakaba izindi misa zigenewe gusabira abahuye na byo.

Padiri Maniragaba yavuze ko no mu gihe habayeho kubura imvura, Kiliziya igira misa zihariye zo gusaba Imana ko imvura yagwa.

Ati “Twe rero twakoze misa yo gusaba imvura, abakristu tubasaba kumenya uko ibihe bimeze bakamenya kubisaba Imana aho kugira ngo bahahamuke, bihebe, igikuba gicike. Ahubwo basenge kandi bizeye, bazi ko Imana ari yo mugenga w’ibihe byose ari na yo itanga byose.”

Yakomeje avuga ko hari n’igihe Imana yemera ko abantu bahura n’ibibazo cyangwa ibihe bigoye kugira ngo bibibutse kuyisenga no kuyisaba.

Padiri Maniragaba yavuze ko igitekerezo cyo gutura izi misa cyaje nyuma yo kubona ko imvura itangiye gutinda kugwa, mu gihe muri iki gihembwe ubusanzwe iba yaratangiye kugwa.

Yavuze ko kuba Ukwakira wari ugeze ariko imvura ikaba itaragaragara ku rugero bari biteze ari byo byatumye Paruwasi ya Kibungo ifata icyemezo cyo gutegura misa zo gusaba imvura.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − two =