Dr. Semwaga Emmanuel, umuganga w’inzobere mu kuvura abagore byumwihariko mu bijyanye n’imyororokere, agiye gusubira imbere y’Urukiko kuburana ku byaha akurikiranyweho bifitanye isano n’inyubako yatahuwe yacumbikirwagamo abemeye gutwitira abandi, nyuma yo guterwa insoro.
Dr. Semwaga Emmanuel akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, aregwa muri dosiye imwe n’uwitwa Nsabimana Frederick washinze ikigo gihuza ababuze urubyaro n’abifuza kubatwitira.
Ku wa 26 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Dr. Semwaga, Nsabimana na Mukahigiro bakomeza gufungwa by’agateganyo, nubwo bari barasabye ko barekurwa bavuga ko badashobora gutoroka ubutabera.
Abaregwa bahise bajurira, ariko ku wa 19 Kamena 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesha agaciro ubujurire bwabo, ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho.
Bongeye kujurira, aho biteganyijwe ko bazagaruka imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 23 Ukwakira 2026.
Urubanza rwabo rwatangiye nyuma y’iperereza ku kigo cyigenga cyari cyarashinzwe na Nsabimana, cyahuzaga abantu babuze urubyaro n’abagore bemeraga kubatwitira.
Nsabimana yari afite inyubako yakiriragamo abagore bemeye gutwitira abandi, aho bacumbikaga nyuma yo guterwa insoro kugeza igihe babyariye.
Muri iyo nyubako hacumbikiwemo abakobwa barindwi bari bemeye gutwitira Abanyarwanda barimo abari batuye muri Amerika, Tanzania na Uganda. Dosiye ivuga ko Nsabimana yari yarabasezeranyije ko buri umwe azahabwa miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko akabanza guhabwa miliyoni imwe y’“avance”.
Muri iyo miliyoni imwe, Nsabimana ngo yababwiye ko 500,000 Frw yari ayo gukuramo komisiyo, ndetse muri ayo hakavanwamo 100,000 Frw yo guha umugore we Mukahigiro kugira ngo amufashe kwita kuri abo bakobwa bari bacumbikiwe muri iyo nyubako.
Dosiye y’urubanza ivuga ko bamwe muri abo bakobwa bamaze hafi amezi umunani muri iyo nzu, ariko ko batabonaga ubufasha bari barasezeranyijwe. Bavugaga ko bahabwaga amafaranga make ndetse rimwe na rimwe bakabura ibyo kurya, nubwo abantu bashakaga gutwitirwa bari barishyuye amafaranga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikorwa bya Nsabimana byashoboraga kuba bifite isura yo gucuruza abantu no kubyaza umusaruro ubukene bwabo, aho kuba gahunda igamije gusa gufasha abantu bafite ikibazo cyo kubura urubyaro.
Dosiye kandi ivuga ko abo bakobwa bageze aho kwibutsa Nsabimana ibyo yari yarabasezeranyije, ariko ngo abasubiza abakangisha ko ashobora kubica. Ibi ni bimwe mu byashingiweho mu kumurega icyaha cyo gukoresha ibikangisho.
Mukahigiro na we akurikiranyweho gukangisha abo bakobwa, aho ngo yababwiraga ko bashobora gupfa ubwo bamubwiraga ko atabafashaga nk’uko bari barabisezeranyijwe.
Dr. Semwaga ashinjwa gutera insoro
Dosiye y’urubanza ivuga ko abo bakobwa baterwaga inshinge ndetse bagahabwa imiti mu rugo rwa Nsabimana.
Nsabimana ngo yasobanuye ko hari ivuriro ryamwohererezaga umuganga w’inzobere, “akabaha imiti.”
Ubushinjacyaha bwashinje Dr. Semwaga kwemera gutera insoro abo bakobwa mu gihe abantu bashakaga gutwitirwa batari bahari, ibyo bukavuga ko binyuranyije n’amategeko agenga serivisi z’ubuvuzi.
Nsabimana we yavuze ko mu masezerano arebana no gutera insoro yari ahagarariye abantu bashakaga gutwitirwa, ndetse ko bari baramuhaye ububasha bwo kubahagararira kuko bari batuye mu mahanga kandi bitari byoroshye ko baza mu Rwanda gukurikirana buri cyiciro cy’ibikorwa.
Dr. Semwaga na we yavuze ko yemeye gutera abo bakobwa insoro binyuze kuri Nsabimana kubera ko abantu bari bashaka gutwitirwa bari batuye mu mahanga.
Ubushinjacyaha bwagaragaje Dr. Semwaga nk’umwe mu bantu bari bafatanyije na Nsabimana muri ibyo bikorwa, bushimangira ko hari amafaranga uyu muganga yagiye yoherereza Nsabimana.
Dosiye ivuga ko Dr. Semwaga yohereje Nsabimana amafaranga agera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, bivugwa ko yari ayo gufasha mu kwita ku bakobwa bari batwite.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo mafaranga ari kimwe mu byashingiweho mu kuvuga ko Dr. Semwaga atari umuganga gusa wagiye gutanga serivisi, ahubwo ko ashobora kuba yari afite uruhare runini muri ibyo bikorwa.
RADIOTV10