Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro intumwa zigize Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe gutanga ubufasha mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu nzira y’amahoro, zirimo abahoze ari ba Perezida b’ibihugu bitandukanye barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya.
Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi.
Muri izi ntumwa kandi harimo Yackoley Kokou Johnson, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo.
Ibiganiro byibanze ku bikorwa biri gukorwa mu rwego rw’inzira y’amahoro iyobowe na AU, ndetse n’ingamba zikenewe mu gutera intambwe iganisha ku mahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bwa RDC.
Abitabiriye ibiganiro banibanze ku gukemura ibibazo by’ingenzi bifatwa nk’intandaro y’amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa RDC, hagamijwe kubaka umusingi w’amahoro arambye muri ako karere.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yagize iti “
Ibiganiro byabo byibanze ku nzira y’amahoro iyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’intambwe zikurikira zigomba guterwa mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), hanashakishwa igisubizo ku mpamvu muzi zateje amakimbirane.”
Izi ntumwa zigiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma yuko zabanje kwerecyeza i Goma, aho zakiriwe zikanaganira n’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille Nangaa n’umwungiriza we Bertrand Bisimwa.
Aba banyapolitiki bahoze bayobora ibihugu byabo bari mu itsinda rya AU rishinzwe gufasha mu nzira y’amahoro mu burasirazuba bwa RDC. AU ivuga ko aka Kanama gafite inshingano zo gushyigikira Umuhuza w’AU no guteza imbere inzira y’amahoro iyobowe n’Abanyafurika.
Muri Nyakanga 2026, aka Kanama kemeje gahunda y’amezi atandatu igamije guteza imbere inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa RDC, ikubiyemo ibiganiro n’amatsinda yitwaje intwaro, ibibazo by’umutekano, ubufasha bwa muntu, ubufatanye mu bukungu n’umutungo kamere, ndetse no kunga no gufasha abagore n’urubyiruko kugira uruhare mu gushaka amahoro.

RADIOTV10