Thursday, October 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umudepite wa Ukraine wanayihesheje ishema mu mikino Olempike yavuze ko u Rwanda ari iwabo ha kabiri

Umudepite wa Ukraine wanayihesheje ishema mu mikino Olempike yavuze ko u Rwanda ari iwabo ha kabiri

Zhan Beleniuk, wahesheje ishema Igihugu cya Ukraine mu mikino Olempike, akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu, ufite inkomoko mu Rwanda, yavuze ko iki Gihugu ahafata nk’iwabo ha kabiri.

Uyu munyapolitiki wanabaye umukinnyi w’imikino ngororamubiri ukomoka kuri nyina w’Umunya-Ukraine na se w’Umunyarwanda, aherutse kugirira u Rwanda uruzinduko rw’iminsi ibiri ari kumwe n’itsinda ry’abandi badepite bo mu Nteko ya Ukraine, mu rwego rwo gushimangira umubano hagati y’Ibihugu byombi.

Aganira n’ikinyamakuru The New Times dukesha aya makuru, Zhan Beleniuk yavuze kuba yari mu itsinda ryaje mu Rwanda, birenze kuba ari Umudepite wa Ukraine, kuko afata u Rwanda nk’“igihugu cye cya kabiri”.

Yagize ati “Ndi umusaruro w’urukundo rw’umugore w’Umunya-Ukraine n’umugabo w’Umunyarwanda wigaga icyo gihe i Kyiv, akaba yari umupilote.”

Beleniuk wavutse mu 1991, yavuze ko yakuriye muri Ukraine, ariko ko yakomeje kugira inyota yo kumenya inkomoko ye yo mu Rwanda.

Ati “Mfite bene wacu benshi hano kurusha abo mfite muri Ukraine kuko mfite ba marume na ba masenge benshi hano. Ndetse na nyogokuru aracyariho. Afite imyaka 82.”

Yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwari rufite umwihariko ukomeye, atari ukubera gusa ko ari Umudepite wa Ukraine, ahubwo kubera ko afata u Rwanda nk’Igihugu cye cya kabiri.

Ati “Kuri njye, uru ni uruzinduko rwihariye cyane, atari ukubera gusa ko ndi Umudepite wa Ukraine, kuko u Rwanda ari Igihugu cyanjye cya kabiri.”

Beleniuk kandi ayobora itsinda ry’ubucuti rihuza Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine n’iy’u Rwanda. Avuga ko uyu mwanya awufata nk’amahirwe yo gukoresha isano afitanye n’u Rwanda mu gushimangira umubano hagati y’Ibihugu byombi. Ati “Muri uyu mwanya, nshobora kuba ikiraro gihuza Ibihugu byacu.”

Beleniuk yavuze ko uko yagiye akura ari nako yagize ubushake bwinshi bwo kumenya umuryango we wo mu Rwanda, cyane cyane ko yakuriye ahanini kwa nyina na nyirakuru muri Ukraine.

Yasuye u Rwanda bwa mbere muri 2017, nyuma y’umwaka umwe yari amaze kwegukana umudari wa feza mu mikino Olempike yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil mu 2016.

Yavuze ko nyuma yo kwegukana uwo mudari, inzozi ze zo kuza mu Rwanda zabaye impamo kuko yari afite ubushobozi bwo kugura itike akaza kureba Igihugu akomokamo.

Beleniuk yavuze ko bamwe mu bagize umuryango we wo mu Rwanda baje kumumenya binyuze ku bantu bari basanzwe bazi inshuti ze muri Ukraine.

Ati “Nari nshishikajwe cyane no kumenya inkomoko yanjye kandi nashakaga kumenya abo turi bo, kuko muri Ukraine nari nzi mama na nyogokuru gusa. Ariko namenye ko mfite umuryango [mu Rwanda] ndetse mfite bene wacu, kandi nifuzaga cyane kubona amahirwe yo kubamenya no guhura na bo.”

Yavuze ko kuba afite inkomoko mu Rwanda byatumye arushaho kwiyumva nk’umuntu ufite igice cy’ubuzima bwe gifitanye isano n’iki Gihugu.

Ati “Namenye ko ndi Umunyarwanda ku kigero cya 50 ku ijana kuko nari nshishikajwe cyane no kumenya inkomoko yanjye.”

Beleniuk kandi yavuze ko inkomoko ye yo mu Rwanda yamufashije kurushaho kugira isano n’igihugu mu gihe cy’umwuga we wa siporo.

Yahesheje ishema Igihugu cya Ukraine mu mikino Olempike
Yari umwe mu bagize itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko ya Ukraine baherutse kugenderera u Rwanda
Yigeze kandi kwakirwa na Perezida Zelensky wa Ukraine

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − six =