Thursday, October 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Minisitiri wo muri Afurika y’Epfo yavuze ko u Rwanda ruramutse rwakiriye Formula1 rwaba rubikwiye

Minisitiri wo muri Afurika y’Epfo yavuze ko u Rwanda ruramutse rwakiriye Formula1 rwaba rubikwiye

Minisitiri wa Siporo, Ubuhanzi n’Umuco muri Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu mushinga wo kwakira irushanwa rya Formula 1, avuga ko rwatangiye kuwukoraho mbere y’Igihugu cye.

McKenzie yabivuze nyuma y’amakuru avuga ko ibiganiro u Rwanda rurimo kugira bigamije kugarura Formula 1 muri Afurika bigeze ku ntambwe ishimishije, aho bivugwa ko rushobora kuzakira iri rushanwa muri 2030.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, McKenzie yagize ati “Twishimiye kuba Formula 1 yajya mu Rwanda muri 2030. Bamaze igihe bayikoraho kurusha Afurika y’Epfo kandi barayikwiye.”

U Rwanda rumaze igihe rutegura umushinga wo kwakira irushanwa rya Formula 1, mu rwego rwo gufasha kugarura iri rushanwa muri Afurika. Umugabane wa Afurika uheruka kwakira Formula 1 mu 1993, ubwo ryaberaga ku kibuga cya Kyalami muri Afurika y’Epfo.

Amakuru aheruka gutangazwa avuga ko ibiganiro birimo u Rwanda biri gutera intambwe ishimishije, nubwo kugeza ubu nta masezerano yemewe araha iki Gihugu kuzakira Formula 1 ya 2030 aratangazwa ku mugaragaro.

McKenzie yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera idakwiye kubuza ibindi Bihugu bya Afurika gukomeza gushaka kwakira iri rushanwa, ashimangira ko Umugabane ushobora kwakira amasiganwa arenze rimwe.

Yagize ati “Mwibuke ko Igihugu kimwe, u Butaliyani, cyigeze kugira amasiganwa abiri ya F1 mu mwaka umwe, nyamara hari ababyitwaramo nk’aho Umugabane w’Ibihugu 55 ushobora kubona irushanwa rimwe gusa.”

Afurika y’Epfo na yo imaze igihe ishaka kugarura Formula 1, aho ikibuga cya Kyalami kiri mu byagiye bigarukwaho nk’ahantu hashobora kongera kwakira iri rushanwa.

McKenzie yavuze ko igihugu cye kigihatanira kwakira Formula 1, ndetse agaragaza icyizere ko Afurika y’Epfo ishobora kubona iri rushanwa mbere y’umwaka wa 2030 u Rwanda ruvugwaho. Ati: “Afurika y’Epfo izabona Formula 1, ndetse na mbere ya 2030.”

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 4 =