Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwasohoye itangazo rivuga ku mashusho y’inyigisho z’Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center (AWM/ZTCC), Apôtre Dr Paul Gitwaza Muhirwa, aho rwagaragaje ko rwababajwe n’amagambo yumvikanyemo asuzuguza umwuga w’ubuforomo n’ububyaza.
Iri tangazo ry’urugaga rije nyuma y’uko hasakaye video y’inyigisho yatanzwe na Zion Temple ku wa 07 Kanama 2026, aho amagambo yavuzwemo yakuruye impaka ndetse akavugwaho kugira ingaruka ku isura y’umwuga w’abaforomo n’ababyaza ndetse n’abaturage bakorera.
Muri izo nyigisho, hari aho Apôtre Dr Paul Gitwaza Muhirwa agira ati “Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa, uzirinde umuntu wa mbere wamufata utamuzi. Umwuka w’abarozi uba mu ba ‘nurses’ [ababyaza] benshi, bariya babyaza.”
RNMU yavuze ko yabonye aya mashusho, kandi ko ibabajwe n’ubutumwa burimo, ivuga ko bushobora kugira ingaruka mbi ku cyubahiro cy’umwuga w’ubuforomo n’ububyaza ndetse no ku muryango mugari ukorerwa na abo bakozi.
Urugaga rwagaragaje uruhare rukomeye abaforomo n’ababyaza bagira muri gahunda z’ubuzima, harimo gutanga serivisi zinoze, zitekanye kandi zishingiye ku kwita ku barwayi, guteza imbere ubuzima, kurokora ubuzima no kwita ku babyeyi n’impinja.
RNMU yavuze ko abaforomo n’ababyaza bagize uruhare rukomeye mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana mu Rwanda, bityo ko bakwiye guhabwa icyubahiro no kumenyekana ku bw’umusanzu wabo.
Nyuma y’ubutumwa bwafashwe nk’ubusuzuguza umwuga bwagaragaye muri iyo video, RNMU yatangaje ko yagiranye inama n’ubuyobozi bwa Zion Temple ku wa 07 Ukwakira 2026 kugira ngo iki kibazo kiganirweho.
Urugaga rwavuze ko rwakiriye imbabazi zatanzwe na Apotre Dr Paul Gitwaza ku wa 7 Ukwakira 2026, rukabona ko ari intambwe igana ku kugarura icyubahiro n’agaciro by’umwuga w’ubuforomo n’ububyaza.
RNMU yagize iti “Twishimiye imbabazi zasabwe na Apotre Dr. Paul GITWAZA, tukabona ko ari intambwe igana ku kugarura icyubahiro n’agaciro by’umwuga w’ubuforomo n’ububyaza.”
Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda rwavuze ko rwiteze ko hazakomeza guterwa izindi ntambwe nziza zigamije kugarura no kurinda icyubahiro n’isura y’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda.
RADIOTV10