Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe barasaba ko inzitizi zikigaragara mu burezi bw’abana babo zavaho. Muri zo harimo kuba amashuri bashobora kwigamo ari kure y’aho batuye, ndetse n’akato bagihura nako muri sosiyete.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana, mu bukangurambaga bwateguwe n’umuryango utari uwa Leta wa Disability Inclusion Rwanda. Bugamije gukangurira abaturage kwakira no guha agaciro abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, no kumva ko na bo bashoboye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ubu bukangurambaga bwibanze ku guhugura abarimu n’abaturage bo mu Kagari ka Murehe, mu Murenge wa Muyumbu, ku bijyanye no gusobanukirwa no gushyigikira abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Niyinshuti Anualithe, utuye mu Murenge wa Muyumbu akaba afite umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe, avuga ko imwe mu mbogamizi bahura na zo ari akato kakigaragara muri sosiyete.
Ati: “Imbogamizi duhura na zo ni uko abana bacu batarasanzurwa neza muri sosiyete. Haracyari igihe umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe atakirwa kimwe n’abandi babyeyi. Ariko dufite icyizere kuko Leta idushyigikira. Abana bacu bashobora kujya mu mashuri, kandi turifuza ko n’abatarayajyamo bazayajyamo. Twahawe amatungo magufi n’ubundi bufasha butandukanye. Ubu ntitukiri nk’uko twari tumeze mbere; twamenye ko natwe n’abana bacu dufite uruhare mu iterambere ry’igihugu, kuko abantu bafite ubumuga na bo barashoboye.”
Undi mubyeyi witwa Urimubenshi Ezechiel avuga ko, nubwo hari gahunda z’uburezi budaheza, kuba amashuri abana babo bashobora kwigamo ari kure bikomeje kubagora.
Ati: “Nubwo hari uburezi budaheza, amashuri abana bacu bajyamo ari kure. Kumujyana no kumugarura ntibyoroshye, kuko urugendo tumara isaha n’igice. Leta iradufasha, tukabona ubujyanama, ndetse n’abaganga bakaza gusuzuma abana. Badufasha no kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya, bikadufasha kubona amafaranga yo kwita ku bana bacu no kubagurira ibyo bakeneye, nk’isabune n’imyenda. Icyakora, ubushobozi buke butuma kubona igare ryabafasha mu ngendo bikomeza kuba imbogamizi.”
Ku ruhande rw’abarimu, bagaragaza ko amahugurwa bahabwa abafasha kurushaho gusobanukirwa imyitwarire y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, kumenya uko babitaho no gukorana n’imiryango yabo kugira ngo babafashe.
Nkurunziza Jean Paul, umwarimu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Murama, mu Murenge wa Muyumbu, avuga ko mbere y’uko bahabwa amahugurwa hari ubwo imyitwarire y’aba bana itumvikanaga neza, bigatuma batitabwaho uko bikwiye.
Ati: “Mbere y’amahugurwa, hari igihe twafataga abana bafite imyitwarire itandukanye n’iy’abandi nk’abana b’indakoreka, ndetse hakaba n’igihe bahuraga n’ibihano bidakwiye. Ariko ubu, iyo tubonye umwana ufite imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, tugerageza kureba niba hari ibibazo ahura na byo mu muryango cyangwa ibindi yanyuzemo, hanyuma tugakorana n’ababyeyi kugira ngo tumufashe.”
Akomeza avuga ko hakiri abarimu batarabona ubwo bumenyi, bityo agasaba ko amahugurwa n’amakuru ajyanye no kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe byagera no mu bindi bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Disability Inclusion Rwanda, Mukabarisa Felicite, avuga ko uyu muryango ukora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi, ubuzima, uburenganzira bwabo n’iterambere rusange. Ibi bigamije kubafasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ati: “Icyo dukora ahanini ni ubuvugizi. Duharanira ko abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bumvwa kandi bakagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, kugira ngo na bo babashe gutera imbere hamwe n’abandi, nta n’umwe usigaye inyuma.”
Kugeza ubu, uyu muryango ukorana n’abantu barenga 80 bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu turere twa Gasabo, Rwamagana na Musanze. Intego ni ugukomeza kwagura ibikorwa byawo kugira ngo abafite ubu bumuga barusheho kumenya uburenganzira bwabo, kwizera ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’iry’igihugu muri rusange.
