Tuesday, October 13, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Hemejwe iseswa rya AFC, hatangazwa n’intego nyamukuru y’umutwe mushya uyobowe na Kabila n’abari abayobozi ba M23

Hemejwe iseswa rya AFC, hatangazwa n’intego nyamukuru y’umutwe mushya uyobowe na Kabila n’abari abayobozi ba M23

Ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare riyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko risimbuye AFC, kandi ko iri rishya ryiteguye gukoresha imbaraga zose zirimo n’iza gisirikare, mu rugamba rihanganyemo na Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi.

Iri huriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ryagaragaje uyu mwanzuro mu nyandiko y’amapaji atandatu ryashyize hanze, isobanura umurongo wa politiki waryo, yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Ukwakira 2026, nyuma y’inama ryagiranye i Goma ku wa 10 n’iya 11 Ukwakira.

Muri iyo nyandiko, FRN yavuze ko igamije guhuza ibikorwa by’imitwe n’izindi mbaraga zirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, kugira ngo ihagarike icyo yise igitugu kandi izane icyerekezo gishya mu miyoborere y’Igihugu.

Iri huriro ryavuze ko rizakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo rigere ku ntego zaryo, harimo n’imbaraga.

Inyandiko yaryo igira iti “Mu buryo bwose bushoboka, harimo no gukoresha imbaraga.”

Nubwo ryatangaje ko rizakoresha uburyo bwose bushobora kugira ngo rigera ku ntego zaryo, FRN ntiyigeze itangaza igikorwa cya gisirikare cyihariye riteganya gutangiza cyangwa igihe kizabera.

Mu gusobanura umwanzuro waryo, iri huriro ryashingiye ku ngingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya RDC, ivuga ko Abanyekongo bafite inshingano zo kurwanya umuntu cyangwa itsinda rifata ubutegetsi ku ngufu cyangwa rikabukoresha mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Iyi ngingo kandi ivuga ko kugerageza guhirika ubutegetsi bwubahirije Itegeko Nshinga ari icyaha gikorerwa Igihugu n’inzego zacyo, gihanwa n’amategeko.

FRN yifashishije iyi ngingo ishinja ubutegetsi bwa Tshisekedi gusenya inzego za demokarasi, kutubahiriza amahame y’Itegeko Nshinga no kubangamira ubwisanzure bwa politiki.

Iri huriro rivuga ko abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abasirikare bagiye bahura n’ifatwa n’ifungwa ridakurikije amategeko hamwe n’ibindi bikorwa byo kubahohotera.

Ryamaganye kandi uburyo Guverinoma ya Tshisekedi ikemura ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, riyishinja gushyira imbere imirwano aho gushaka umuti binyuze mu nzira z’amahoro n’ibiganiro.

Abashyize umukono kuri iyi nyandiko banashinje ubutegetsi bwa Kinshasa ibikorwa bya gisirikare bivugwa ko byahitanye abasivili ndetse bigasenya ibikorwa remezo rusange birimo amashuri, ibitaro, ibiraro n’amasoko.

FRN yanashinje Guverinoma ya DRC kutubahiriza ibyo yemeye mu biganiro by’amahoro byabereye i Doha, by’umwihariko ibijyanye no guhagarika imirwano no kurekura imfungwa.

Iri huriro rivuga ko uburyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwitwaye muri ibyo biganiro bwatumye hataboneka intambwe ifatika iganisha ku mahoro arambye.

Uretse ibibazo by’umutekano, FRN yagaragaje ibirego bya ruswa, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu ndetse n’ubuzima bw’abaturage bugenda burushaho kuzamba.

Ivangura rigomba kuranduka

Iri Huriro FRN ryashinjije kandi ubutegetsi guteza imbere ivangura rishingiye ku moko no gucamo ibice abaturage, ibintu rivuga ko byagize uruhare mu gutuma abantu benshi bava mu byabo bagahunga no kuzambya ubumwe bw’Igihugu.

Iri huriro risobanura ko ibibazo DRC ihanganye na byo bitagarukira ku mutekano gusa, ahubwo bikubiyemo na politiki, ubukungu, imikorere y’inzego za Leta, imibereho y’abaturage n’ibibazo by’ubutabazi.

Mu bisubizo yatanze, FRN yashyize imbere kuvugurura inzego za Leta, gushimangira ubutabera, kurengera uburenganzira bw’abaturage no kugabanya ubusumbane mu buryo umutungo w’Igihugu usarangwamo.

FRN kandi yanasabye ko habaho ubwiyunge bw’Abanyekongo, impunzi n’abahunze Igihugu kubera impamvu za politiki bagasubira mu Gihugu, ndetse n’Intara zikagira uruhare rugaragara mu byemezo bigira ingaruka ku hazaza hazo.

FRN yashinzwe Joseph Kabila agirwa Perezida waryo, mu gihe Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bahawe inshingano zo kuba ba Visi Perezida.

Maj Gen Emmanuel Sultani Makenga yagumanye umwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ihuriro ry’Impinduramatwara rya Congo (Armée Révolutionnaire Congolaise/ARC), ahabwa umwanya uhwanye n’uwa Visi Perezida.

Iyi nyandiko yanatangaje ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) risheshwe, FRN ikarisimbura. Icyakora, ntacyo yasobanuye mu buryo bwihariye ku hazaza h’umutwe wa M23 muri iyo mpinduka.

Itangazo rya FRN rije mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwamo umutekano muke, mu gihe ibikorwa by’ubuhuza n’ibiganiro by’amahoro bigamije gushaka umuti w’amakimbirane bikomeje.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 4 =