Tuesday, October 13, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ibiciro bya peteroli byagabanutse bwa mbere nyuma y’icyumweru bikomeje kuzamuka

Ibiciro bya peteroli byagabanutse bwa mbere nyuma y’icyumweru bikomeje kuzamuka

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byagabanutse ku nshuro ya mbere mu gihe cy’icyumweru, nyuma yuko u Burusiya bwemerewe kohereza mazutu ku isoko mpuzamahanga.

Ibi biciro bishya byo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026, aho kugeza saa 06:25 z’isaha ngengamasaha, igiciro cya peteroli yo mu bwoko bwa Brent cyari cyagabanutseho amadolari 1.18, angana na 1.1%, kigera ku madolari 105.47 kuri buri kagunguru.

Na ho peteroli yo mu bwoko bwa West Texas Intermediate (WTI), ikoreshwa nk’igipimo ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagabanutseho amadolari 1.17, angana na 1.3%, igera ku madolari 92.57 kuri kagunguru.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Burusiya bwemeye kongera kugeza mazutu ku masoko mpuzamahanga. Ubuyobozi bwe kandi bwafashe icyemezo cy’agateganyo cyo koroshya ibihano Amerika yari yarafatiye ibikomoka kuri peteroli by’u Burusiya, mu rwego rwo kubuza Moscow kubona amafaranga ayifasha gukomeza intambara muri Ukraine.

Kongera mazutu ituruka mu Burusiya bishobora gufasha kugabanya ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ku masoko mpuzamahanga, bityo bikagabanya zimwe mu mpungenge zari zimaze iminsi zituma ibiciro bya peteroli bikomeza kuzamuka.

Icyakora, abasesenguzi bo mu kigo cy’imari cya ING bagaragaje ko hakiri ugushidikanya ku masezerano yo guhagarika ibitero ku bikorwa by’ingufu hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Mu nyandiko yabo, bagize bati “Hari ugushidikanya gukomeye ku masezerano yo guhagarika ibitero ku bikorwa by’ingufu hagati y’u Burusiya na Ukraine, cyane cyane nyuma y’amakuru avuga ko u Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwa by’ingufu bya Ukraine nyuma yuko Trump atangaje ayo masezerano.”

Muri Amerika, Abadepite bo mu mashyaka yombi akomeye bagaragaje kutishimira amasezerano Trump yagiranye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bavuga ko ashobora kuba anyuranyije n’amategeko abuza Amerika gutumiza ibikomoka ku ngufu by’u Burusiya mu gihe icyo Gihugu kitarahagarika ibikorwa byacyo byo kurwanya Ukraine.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =