U Rwanda rwemeje burundu amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere rwagiranye n’u Bwongereza n’ibindi Bihugu umunani, agamije gushyiraho uburyo bwemerera indege z’ibi Bihugu gukora ingendo muri iki Gihugu cy’i Burayi no kuhanyura, hakurikijwe ibisabwa ibyumvikanyweho muri aya masezerano.
Aya masezerano yashyizwe mu Igazeti ya Leta y’u Rwanda mu kwezi k’Uwakira 2026, nyuma yo kunyura mu nzira ziteganywa n’amategeko kugira ngo yemezwe burundu.
Amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza yashyiriweho umukono i Punta Cana, muri Repubulika ya Dominikani, ku wa 10 Ugushyingo 2025.
Ambasaderi w’u Rwanda, Prosper Higiro, ni we wasinye aya masezerano ahagarariye u Rwanda, mu gihe ku ruhande rw’u Bwongereza yasinywe na Mark Bosly, ushinzwe ibiganiro ku masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere muri Guverinoma y’iki Gihugu.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje aya masezerano binyuze mu Itegeko No 051/2026, mbere yuko Perezida Paul Kagame ayemeza burundu binyuze mu Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 9 Nzeri 2026.
Ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandAir, gisanzwe gikora ingendo hagati ya Kigali na London mu Bwongereza, aho kimaze imyaka itari mike gitwara abagenzi.
Mu kwezi k’Ukwakira 2020, RwandAir yasubukuye ingendo zijya mu Bwongereza, yimurira ibikorwa byayo byakorwaga ku Kibuga cy’Indege cya Gatwick ibijyana ku Kibuga cy’Indege cya Heathrow, kiri mu bibuga by’ingenzi by’indege mu Burayi.
Kwemezwa burundu kw’aya masezerano ntibivuze ko RwandAir ari bwo bwa mbere yemerewe kujya mu Bwongereza. Ahubwo, ashyiraho umurongo w’amategeko ugenga ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’Ibihugu byombi.
Aya masezerano ateganya ko ibigo by’indege byemewe na buri Gihugu bishobora gukora ingendo za gahunda zitwara abagenzi n’imizigo hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza. Binemerera izo ndege guhagarara mu bindi Bihugu mu nzira cyangwa gukomereza ku zindi ngendo zerekeza kure y’Ibihugu byombi.
Aya masezerano kandi aha ibigo by’indege uburenganzira bwo kwishyiriraho ibiciro by’amatike, kugena inshuro indege zikora ingendo n’umubare w’abagenzi cyangwa imizigo zitwara, bitabanje gusabirwa uruhushya rwa Guverinoma.
Ibigo by’indege bizemererwa kandi gufungura ibiro mu Bihugu bikoreramo, kugurisha amatike ku masoko yaho no kohereza mu mahanga amafaranga byinjije.
Mu bindi biteganywa n’aya masezerano harimo gusonerwa imisoro ya gasutamo ku ndege, lisansi n’ibikoresho by’indege bikenerwa mu ngendo mpuzamahanga.
Harimo kandi amabwiriza agenga umutekano w’indege n’abagenzi, ndetse n’uburyo amakimbirane ashobora gukemurwa, harimo n’ubukemurampaka bufata ibyemezo byubahirizwa n’impande bireba.
Uretse u Bwongereza, u Rwanda rwemeje amasezerano nk’aya n’ibindi bihugu umunani birimo Algeria, Azerbaijan, Botswana, Costa Rica, Guyana, Maroc, Senegal na Trinidad na Tobago.
RADIOTV10