Tuesday, October 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hagaragajwe ishusho ya mbere y’ikibuga kizakira isiganwa rikurikirwa na benshi Formula1 rije mu Rwanda

Hagaragajwe ishusho ya mbere y’ikibuga kizakira isiganwa rikurikirwa na benshi Formula1 rije mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Formula 1 bwashyize hanze ifoto ya mbere y’igishushonyo mbonera cy’ikibuga kizajya cyakira isiganwa ‘Formula 1 African Grand Prix’ kizubakwa i Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ni igishushanyo mbonera cyashyizwe hanze na Formula 1 kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026 nyuma yuko itangaje ku mugaragaro ko iri siganwa ryo gusiganwa ku tumodoka duto rigarutse ku Mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka irenga 30.

Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Formula 1 yagaragaje bwa mbere uko iki kibuga kizaba giteye, isobanura ko kizubakwa mu buryo bujyanye n’imiterere y’ahantu kizaba giherereye.

Itangazo ryayo rigira riti: “Dore bwa mbere igishushanyo mbonera cy’ikibuga cyihariye kizubakwa i Bugesera mu Rwanda.”

Formula 1 yasobanuye ko iki kibuga kizaba giherereye mu birometero 40 mu majyepfo ya Kigali, kikazubakwa ku buryo hazirikanwa imiterere kamere y’ako gace.

Iki kibuga kizategurwa ku buryo imiterere y’ubutaka n’itandukaniro ry’ubuhagarike bw’ahantu bizakoreshwa mu kongera umwihariko w’isiganwa no gutuma rirushaho kugorana ku bashoferi.

Ubuyobozi bwa Formula 1 bwavuze ko intego ari uguhuza igishushanyo mbonera cy’ikibuga n’imiterere y’ahantu kizaba giherereye, kugira ngo habeho isiganwa rifite umwihariko ugereranyije n’andi abera mu bice bitandukanye by’isi.

Ibi bije nyuma y’uko Formula 1 itangaje ko Afurika izongera kugira isiganwa kuri gahunda yayo guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, rikazajya ribera i Bugesera mu Rwanda.

Kwakira iri rushanwa bishobora kongera kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, bigafasha guteza imbere ubukerarugendo no gukurura abashyitsi n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye.

Icyakora, itangazo ryashyize hanze igishushanyo mbonera ntiriragaragaza igihe nyacyo imirimo yo kubaka ikibuga izatangirira, igihe izarangirira cyangwa itariki isiganwa rya mbere rizabera.

 RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 15 =